#Kwibuka29: Antonio Guterres yageneye ubutumwa Abanyarwanda, asaba Isi kurwanya ikibi
Muri ibi bihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange binjiye mu cyumweru cy’icyunamo, Umunyabamanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye abatuye Isi guhaguruka bakarwanya ikibi.

Antonio Guterres yashimye uruhare rw’Abanyarwanda muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 29, habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga Mukuru wa ONU yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’icyunamo ahibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Antonio Guterres ubwo yatangaga ubutumwa bwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimye uruhare rukomeye Abanyarwanda bagize muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bwabagejeje kuri iyi nzira yo kwiyubaka.
Guterres yagize ati “Turunamira inzirakarengane zirenga miliyoni z’abana, abagore n’abagabo zishwe mu minsi ijana gusa, mu myaka 29 ishize”.
Akomeza agira ati “Turunamira inzirakarengane z’Abatutsi n’abandi bishwe bazira kwitandukanya n’umugambi mubisha wo kwica Abatutsi. Turashima kandi ubudaheranwa bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukanashima by’umwihariko uruhare rw’Abanyarwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.”
Kimwe mu bigaragazwa nk’ibyatije umurindi ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni uruhare ruziguye rw’umuryango mpuzamahanga, aho ndetse na nyuma yayo; hari bimwe mu bihugu byagiye bigaragara mu bikorwa bitandukanye birimo nko gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ibindi bigacumbikira abayigizemo uruhare.
Aha ni ho Antonio Guterres, ahera ashimangira ko igihe kigeze Isi yose igahuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha bya Jenoside ndetse n’ibindi byibasira inyokomuntu ku Isi.
Ati “Kuri uyu munsi kandi tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga muri kiriya gihe”.
Guterres avuga ko akurikije ibyabaye abantu badakwiye na gato kubyibagirwa, kandi bakazirikana uburyo imvugo zihembera urwango zabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikavamo ibyaha ndengakamere. Avuga ko nta gihe nyacyo cyo gukumira ibintu nk’ibi kitari none, agaragaza ko kurwanya Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu ari inshingano zihuriweho na buri wese.
Yakomeje avuga ko ibi bireba n’ibihugu binyamuryanyo mu Muryango w’Abibumbye. Ati “Ni inshingano za buri munyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye ko twese duhaguruka tukarwanya ikibi icyo ari cyo cyose, kandi tugahora turi maso. Reka twese hamwe twunamire izi nzirakarengane zazize Jenoside, twubaka ahazaza h’umutekano uhamye, ubutabera ndetse n’uburenganzira bwa muntu”.
Kuva mu mwaka wa 2004 Umuryango w’Abibumbye wemeje tariki ya 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga uhoraho wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi byaje gushimangirwa cyane mu mwaka wa 2018.
Ku wa Gatanu tariki ya 14 Mata, hateganyijwe umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uzabera ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, kizaba kirimo ijambo ry’Umunyamabanga Mukuru, Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, n’abandi bayobozi batandukanye ndetse unitabirwe n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uzabagezaho ijambo.
Ni mu gihe ku wa Kane tariki ya 13 Mata, ku biro by’Umuryango w’Abibumbye i Genève, hazabera umuhango wo gucana urumuri ndetse hakazatambuka imbwirwaruhame zitandukanye z’abayobozi muri uyu muryango ndetse n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|