#Kwibuka28: Umujyi wa Kigali wamaganye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko kuba Umujyi wa Kigali wibukiye abari abakozi ba Perefegitura yawo mu kibanza cyahozemo Ibiro bya Perezida Habyarimana, ngo bitanga ubutumwa ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko bagomba gucisha make.

Urukuta ruriho amazina y'abishwe muri Jenoside bakoreraga Perefegitura y'Umujyi wa Kigali
Urukuta ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside bakoreraga Perefegitura y’Umujyi wa Kigali

Mu mbuga iparikamo imodoka imbere y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, ahabereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 abakoreraga Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bagera kuri 47, ni ho hari ibiro bya Perezida Habyarimana.

Hirya yaho muri metero zitagera kuri 300 ni ho hahoze Radio Rwanda, hakaba na none ari mu ntera y’urugendo ruto rw’amaguru (nk’iminota itanu) kugira ngo ugere muri Camp Kigali (hahoze ubuyobozi bukuru bw’igisirikare).

Umujyi wa Kigali wibukiye ahahoze ibiro bya Habyarimana
Umujyi wa Kigali wibukiye ahahoze ibiro bya Habyarimana

Umuryango IBUKA uvuga ko ibi bigo uko ari bitatu byari bigize umutwe n’umutima wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo ari ho yatekererezwaga, igategurwa, ikaganirwaho ndetse igashyirwa mu bikorwa.

Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yagize ati "Jenoside yakorewe Abatutsi yapangiwe muri aka gace (kuri iyi Plateau), ni yo mpamvu abantu bari bahatuye, ari na Nyamirambo na Muhima, Jenoside yakozwe mu buryo bwihuta kuko Abasirikare n’abari mu iperereza ari bo bari aba mbere mu kuyitegura".

Perezida wa IBUKA Egide Nkuranga
Perezida wa IBUKA Egide Nkuranga

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, Masengo Gilbert, we avuga ko mu Mujyi wa Kigali rwagati (kuri Plateau) nta Mututsi wari wemerewe kuhatura ahubwo ngo kari agace kihariwe n’Abahutu bateguye Jenoside.

Masengo ati "Tuzi ejo hashize tukamenya n’uyu munsi ariko amasaha ari imbere ntituyazi, rero ushatse wacisha make kuko utazi ikigutegereje imbere, uyu munsi tuje kuhibukira Abatutsi kandi hari muri Perezidansi(Ibiro bya Perezida)".

Icyo gikorwa cyo kwibuka cyatumiwemo umutangabuhamya witwa Rugero Paulin, na n’ubu akaba agifite indangamuntu yanditsemo ubwoko (Hutu, Tutsi na Twa) ndetse n’uruhushya rwo gutura muri Kigali, akaba yabyeretse Abayobozi batandukanye.

Rugero yagize ati "(Ibi byangombwa) ni ikimenyetso cyo kwereka abayobozi dufite uyu munsi ko habayeho abayobozi babi batanya Abanyarwanda, ni icyo kwereka urubyiruko dufite uyu munsi kuko hari icyo batazi, abibazaga ngo ’ese iyo ndangamuntu iriho koko? Ntabwo nyitunze kugira ngo izagumye inyibutse ibibi ahubwo harimo isomo".

Dr Ernest Nsabimana, Minisitiri w'Ibikorwa Remezo
Dr Ernest Nsabimana, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana wari umushyitsi Mukuru, avuga ko urubyiruko ari rwo ruzakomeza urugamba rwo kurwanya(hifashishijwe ikoranabuhanga) ingengabitekerezo ya Jenoside ngo yiganje cyane mu bari hanze y’Igihugu.

Dr Nsabimana yagize ati "Intambara murabona ko yimukiye mu ikoranabuhanga, ni urugamba tugomba gufatanya n’abakiri bato bakigishwa, tugasura ingoro n’inzibutso zerekana ayo mateka, kugira ngo babashe kugira imbaraga n’imyumvire yo gukomeza kurwana urugamba rw’Ingengabitekerezo ya Jenoside".

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa na we yijeje ko barimo gutegura uburyo bwo gukomeza kwita ku mibereho y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Perezida wa IBUKA na Minisitiri Dr Nsabimana bakongeza urumuri rw'icyizere
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Perezida wa IBUKA na Minisitiri Dr Nsabimana bakongeza urumuri rw’icyizere
Abakozi b'Umujyi wa Kigali babanje kujya gushyira indabo ku rwibutso no kunamira abahoze ari abakozi ba Perefegitura bashyinguwe ku Rwibutso ku Gisozi
Abakozi b’Umujyi wa Kigali babanje kujya gushyira indabo ku rwibutso no kunamira abahoze ari abakozi ba Perefegitura bashyinguwe ku Rwibutso ku Gisozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turwane icyo ari cyo cyose cyambura Umunyarwanda ubuzima, agaciro ka muntu kuko kurwanya Génocide ntibyashoboka tudahaye mbere ya byose icyubahiro ubuzima bwa muntu.
Ingengabitekerezo ya Génocide na none ye kwitiranywa n, amarangamutima ya muntu cyane ukora Politike kuko ibyo ari byo byo Gupfobya bya cyane Génocide yamariye Abatutsi ku icumu.

Kazina yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka