#Kwibuka28: Abanyamuryango ba Unity Club biyemeje kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri baratangaza ko kwibuka biha umukoro ukomeye abayobozi wo kurerera Igihugu neza, kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera ukundi.

Muri iki gikorwa abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bashyize indabo aharuhukiye imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 250
Muri iki gikorwa abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250

Ni ibyatangajwe ku mugoroba wo ku itariki ya 30 Gicurasi 2022, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyakozwe n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basuye bakunamira imibiri y’inzirakarengane isaga ibihumbi 250 iruhukiye mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ibiganiro byagarutse ku mateka y’u Rwanda rwo hambere. Ibyo biganiro byibanze cyane cyane ku gusobanura uko ubumwe bw’Abanyarwanda bwariho bugasenywa n’abakoloni ariko bukaza kugarurwa n’Abanyarwanda ubwabo.

Aganira n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Régine Iyamuremye, yavuze ko iyo barebye uruhare abayobozi ba mbere bagize mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no kunanirwa kubabanisha neza, bibaha umukoro ukomeye.

Yagize ati “Bituma tuzirikana nk’abantu bari muri izo nzego z’ubuyobozi, abantu b’ababyeyi, abarezi, tukavuga tuti, ni iki twagombye gukora twebwe, ni izihe nshingano dufite zikomeye zo kugira ngo turerere Igihugu cyacu neza, kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itazava aho isubira kuba ukundi”.

Yongeyeho ati “Ni umwanya kandi wo kugira ngo dukomeze tunazirikane no ku ngaruka z’iyi Jenoside, kuko zabaye nyinshi mu byiciro bitandukanye, mu bantu, mu bukungu bw’Igihugu. Ibyo byose tutabizirikanye nk’abantu bari mu nzego z’ubuyobozi, sinzi ko hari abandi bazabidukorera, cyangwa ngo baturerere abana nk’uko twakagombye kubikora”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana watanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Twahisemo kuba umwe”, yagarutse cyane ku bumwe bw’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, agaragaza uburyo bwasenywe n’abakoloni ariko bukongera kubakwa n’Abanyarwanda ubwabo.

Yagize ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda bwariho, bifite uko byasenywe bishyirwa muri sisitemu nyobozi y’amategeko, politiki y’imikorere ya buri munsi. Abanyarwanda ba mbere bashinze amashyaka ya politiki yasohotse mu kwezi kwa kabiri 1959, agatangira mu kwezi kwa cyenda muri 1959. Iyo bubaka bahindura byari gufasha, ariko bashinze amashyaka ashingiye ku bwoko”.

Yakomeje agira ati “Bavuga bati Abahutu bararenganye, barenganyijwe n’Abatutsi, hagomba kubaho amashyaka arenganura Abahutu bose. Ibyo ni byo byakozwe na PARMEHUTU. Iyo baza bakosora rwose byari gufasha”.

Mu ijambo rye, umuyobozi wungirije wa Unity Club Intwararumuri wari Umushyitsi Mukuru muri icyo gikorwa, Marie Solange Kayisire, yavuze ko iki gikorwa kibibutsa ko abantu bamwe bari mu nshingano nk’izabo bakoze ibitari byo.

Yagize ati “Abantu bamwe igihe kimwe bari mu nshingano nkatwe, bakoze ibitari byo, bikatwigisha kumenya kugira amahitamo meza, kugira ngo tubashe gukomeza kubaka ubumwe bwatakaye igihe kimwe, bitujyana mu macakubiri, bitugeza kuri Jenoside”.

Yakomeje agira ati “Biradusaba nk’abayobozi bari mu nshingano, batekerereza abandi, Igihugu, abaturage, gukomeza gukora amahitamo ajyana ku bumwe bw’Abanyarwanda, kuko amaraso menshi yaramenetse kugira ngo tube turi aho turi ubu”.

Uretse igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biteganyijwe ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, bifatanya n’abaturanyi b’impinganzima ya Huye kwibuka, hagamijwe kubafasha gucengerwa n’ubumwe bw’Abanyarwanda n’agaciro kabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka