#Kwibuka26: Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 biciwe i Murambi

Ku itariki ya 21 Mata, mu Karere ka Nyamagabe bibuka Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 biciwe i Murambi, nyuma yo kubabeshya ko bazaharindirwa, bituma bahahungira ari benshi.

I Murambi ahagizwe urwibutso rwa Jenoside hiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50
I Murambi ahagizwe urwibutso rwa Jenoside hiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi 50

Nk’uko bivugwa na Elie Ndayisaba, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, abiciwe i Murambi bari baturutse ahanini mu makomini ya Nyamagabe, Kinyamakara, Rukondo, Mudasomwa na Karama, aho bari batangiye gutwikirwa amazu mu matariki 9 Mata 1994.

Bamwe muri bo bari bahungiye mu mashuri yari ahari (hari harubatswe ishuri ry’imyuga mu 1986 ariko kugeza mu 1994 ryari ritarashyirwamo ibikoresho ngo ritangire kwigirwamo), ariko hari n’abandi bahoherejwe n’ubuyobozi babwiwe ko bazahabarindira.

Simon Mutangana w’i Tare mu Karere ka Nyamagabe, ni umwe mu bahahungiye. Yahageze ku itariki 12 Mata 1994. Avuga ko umunsi ahagera amatiyo yahazanaga amazi yakaswe, batangira kubura amazi. N’abageragezaga kujya kuyashakira mu kabande ngo iyo bagendaga ari bakeya barabicaga.

Umusozi wa Murambi ukikijwe n'indi misozi miremire, bikaba byaratumye n'uwavaga muri iki kigo ahunga byamugoye gucika abari ku misozi bamubonaga ahunga
Umusozi wa Murambi ukikijwe n’indi misozi miremire, bikaba byaratumye n’uwavaga muri iki kigo ahunga byamugoye gucika abari ku misozi bamubonaga ahunga

Agira ati “Twajyaga kuvoma twifashishije ibikoresho by’ubwubatsi twahasanze. Twamanukaga turi abagabo bagera mu ijana, tukamanuka twiruka, tukagaruka twiruka.”

Ibyo kurya na byo ngo byari ntabyo. Icyakora ngo hari umucuruzi wari ufite butike hafi y’iri shuri bajyaga kuguraho ibyo kurya.

Ati “Abari bafite udufaranga baguraga nk’ikilo cy’ubugari kikaribwa n’abantu barenga icumi.”

Abicanyi (Interahamwe) ngo bahaje ubugira kabiri bashaka kubica ariko birwanaho babatera amabuye barabirukana. Aho ngo ni ku itariki ya 17 no ku ya 19 Mata 1994.

Kubera inzara n’inyota, hari abantu bamwe batangiye kujya bahava bakajya ahandi. Abari bahabohereje babonye ko bashobora kuhava ari benshi umugambi wo kubica ntugerweho, ngo babazaniye toni eshatu z’umuceri.

Mutangana avuga ko toni eshatu ku bantu ibihumbi 50 byari ubusa. Ariko nyine ngo zari zihagije mu guhuza abantu ngo batangire bizere ko bagiye kwitabwaho, bityo n’abicanyi babashe gutegura neza uko babica.

Mu museso wo ku itariki ya 21 Mata 1994, batewe noneho n’abasirikare, babatera gerenade baranabarasa, maze ba bicanyi bari barabananiwe baza bitwaje intwaro gakondo harimo imihoro n’amahiri barabadukira barabica.

Urebye muri iryo joro ngo hishwe abantu bari bafite imbaraga zo kurwana, bari hanze y’amashuri. Abagore n’abana bari basigaye mu mashuri bishwe bukeye n’Interahamwe, naho abasirikare bajya kwica abari bahungiye mu Cyanika.

Abatarapfuye muri iryo joro bakanagerageza guhunga bagiye bicwa umugenda, bishwe n’abo basangaga aho banyuraga bashaka guhunga.

Mutangana na we ari mu bahunze hamwe n’umugore we ndetse n’umwana yari ahetse. Bakomeje kwihishahisha, ku bw’amahirwe bararokoka.

Kuri ubu, ikigo cy’amashuri Abatutsi bari bahungiyemo hanyuma bakakicirwamo cyahinduwe urwibutso rwa Jenoside.

Hari amashuri amwe arimo imibiri itarashwangutse, harimo iy’abana batoya n’iy’abantu bakuru, bose bigaragara uko bishwe bameze, harimo abo bigaragara ko bari bategeye amaboko abicanyi babasaba kutabica.

Hari n’amashuri abitsemo ibimenyetso bya Jenoside harimo intwaro abicanyi bicishije, n’imyenda abishwe bari bambaye.

I Murambi kandi hubatswe urwibutso rurimo amasanduku ashyinguyemo indi mibiri, ari na yo myinshi. Muri yo harimo iy’abaguye i Murambi, ariko hari n’iy’abandi Batutsi baguye hafi yaho yagiye ihimurirwa.

Hari n’inzu yakozwe ku buryo uyigezemo asobanukirwa amateka ya Jenoside mu Rwanda muri rusange, n’i Murambi by’umwihariko.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka