Kwibuka25: Uko urwibutso rwa Gisenyi rwiswe Komine Rouge

Komini Rouge ni urwibutso rufite amateka yihariye kuko ruherereye ahantu hari irimbi rya Ruliba, maze bakwica abo bitaga ibyitso by’Inkotanyi bakaza kubahamba hagati mu irimbi mu byobo byacukurwaga hagati y’imva. Muri Jenoside nyir’izina, uru rwibutso rwongeye kwicirwamo abandi batutsi bagera ku 4,613, ari nabwo rwahise rutangira kwitwa komini Rouge.

irimbi rya Ruriba ryahambwemo Abatutsi ariko nubu imibiri yabo ntiragaragazwa
irimbi rya Ruriba ryahambwemo Abatutsi ariko nubu imibiri yabo ntiragaragazwa

Izina Komini Rouge, ryahawe uru rwibutso naryo ni umwihariko kuko ryatangiranye na Jenoside, tariki 7 Mata 1994, ubwo umusaza witwaga Rugotomezi Thomas yafashwe n’interahamwe zo mu mujyi wa Gisenyi, zikamubeshya ko zimujyanye kuri Komini kubonana na Burugumesitiri kuko ngo ‘bari baziranye nyacyo yamutwara.’

Rugotomezi ubwo bamugezaga ku irimbi rya Ruliba yasanze imirambo n’amaraso menshi atemba kubera Abatutsi bahicira bamusaba kwicukurira arabyanga, arimyoza kubera bamubeshye arababwira ati; “aha si kuri Komini isanzwe munzanye ahubwo ni kuri Komini Rouge.” bishatse kuvuga komini itukura, Nuko bahita bamwica.

Ababuze ababo muri Jenoside ndetse no mu igerageza ryayo, bavuga ko ubwo urugamba rwo kuboza igihugu rwatangira, Abatutsi mu bice bya Bigogwe, Kibirira, Nkuri no mutundi duce tw’igihugu bajyanwaga gufungirwa muri gereza ya Gisenyi.

Abatuye mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko babonaga abagororwa ku manywa bajya guhinga mu irimbi rya Ruriba, ubu ryahindutse urwibutso rwa Komini rouge, nyamara ntibamenye ko bagiye gucukura ibyobo bigomba guhambwamo Abatutsi bafashwe mu byitso babaga bagomba kwicwa nijoro.

Amwe mu mafoto y'abashyinguye muri Komine Rouge
Amwe mu mafoto y’abashyinguye muri Komine Rouge

Uku guhamba Abatutsi bicwaga hagati y’izindi mva byatumye benshi mu bishwe baburirwa irengero n’ubu bakaba bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Nubwo rutararangiza kubakwa, Urwibutso rwa Komini Rouge rufite ibice bibiri birimo ahagomba kuzashyirwa amatega ya Jenoside muri Rubavu, naho ikindi gice kikaba ari ahashyizwe imva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe.

Muri iki cyumba uhasanga amafoto atandukanye agaragaza bamwe mu bashyinguye mu mva bishwe mu igerageza ndetse no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imwe mu mafoto aboneka aha, ni iy’Intwari Felicita Niyitegeka wanze gusiga abantu bari bamuhungiyeho akemera gupfana nabo nubwo atari mubahigwaga muri Jenoside, ndetse akaba yari na mushiki wa colonel Nzungize Alphonse wayoboraga ikigo cy’abakomando cya Bigogwe. Nzungize yasabye mushiki we kumuhungisha undi yanga gusiba abantu bari bamuhungiyeho.

Yamusubije mu ibaruwa agira ati “Frere Cheri, urakoze gushaka kunkiza, ariko aho kubaho nsize abo natumiye 43 bapfa, mpisemo gupfana na bo, Udusabire kugera ku Mana, kandi uzansezerere ku mukecuru n’abavandimwe, nzagusabira n’ Imara kugera yo. Komera urakoze cyane kunyibuka. Kandi niba Imana idukijije nk’uko tuyizera ni ah’ejo.”

Ifoto ya Niyitegeka Felicita mu yandi aboneka mu bashyinguye mu Rwibutso
Ifoto ya Niyitegeka Felicita mu yandi aboneka mu bashyinguye mu Rwibutso

Intwari Felicita Niyitegeka yarashwe un’umwicanyi witwa Omar Serushago, yabakuye kuri Centre Saint Pierre ikabajyana nabo mu modoka bagiye kwicwa agenda abakomeza abasaba gusenga.

Bageze kuri Komini Rouge, ahari haragizwe ibagiro ry’abatutsi, Interahamwe yitwa Mugiraneza Thomas yabajije Niyitegeka niba adafite ubwoba yongera gusubiramo ko atasiga abantu bari kumwe agira ati “Nta mpamvu yo kubaho abo twari kumwe bishwe!” Akivuga ibyo yahise araswa na Omar Serushago maze ajugunywa mu cyobo hamwe n’abandi.

Inyandiko ya CNLG yerekana ko ku isonga ry’abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa mucyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, harimo ubuyobozi bwa gisirikare muri ako karere, abategetsi, n’abakuru b’interahamwe na CDR.

Amwe mu mazina agaragazwa twavuga nka Col. Nsengiyumva Anatole wari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare ku Gisenyi, Maj. Bahufite Augustin na Lt Col. Nzungize Alphonse mu kigo cya Gisirikare cya Bigogwe, Appolinaire Bigabiro na Capt. Bizimana André muri ‘gendarmerie’ ya Gisenyi.

Urwibutso rugizwe n'ahazashyirwa amateka n'ahashyinguye imibiri
Urwibutso rugizwe n’ahazashyirwa amateka n’ahashyinguye imibiri

Interahamwe n’impuzamugambi ku Gisenyi zari zariyise ‘Intarumikwa’ zikaba zari ziyobowe Dr Zirimwabagabo Charles wiyitaga Gakara wari Perefe wa Gisenyi hagati ya Nzeri 1993 na 1994, Zigiranyirazo Protais, Nshogozabahizi Emannuel, Bernard Munyagishari n’umugore we, Augustin Ngirabatware bitaga Mbiyo Mbiyo, Bugingo Augustin wari burugumesitiri wa Nyamyumba na Nsengimana Felisiyani.

Ubushakashatsi bwagiye bunagaragaza n’amazina ya zimwe mu nterahamwe zagiye zimenyekana ubwazo bitewe n’ubwicanyi ndengakamere zakoze harimo Karikumutima Damas, Banzi Wellars, Omar Serushago wiyemereye icyaha akanasobanura uko Jenoside yakozwe ku Gisenyi.

Hashyizweho bariyeri ku Nyundo, Bralirwa, na Bariyeri ya “La Corniche” yagombaga kubuza abantu guhungira muri Zayire.

Munyagishari yategetse Interahamwe kujyana Abatutsi bose bafatwa mu mujyi wa Gisenyi kuri “Komini rouge”, akaba ariho bicirwa, cyangwa se abishwe akaba ariho bajugunwa mu byobo bari bacukuye.

Interahamwe zagombaga gushakisha Abatutsi aho bihishe hose, cyane cyane kuri Paruwasi ya Gisenyi, Koleji yitiriwe Mutagatifu Fidele, Paruwasi ya Nyundo n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Minubumwe ubushakashatsi ikora turabwemera cyane utabwemwera nta bumuntu agira muri we Kandi abana b’urwanda barakuze.

Ntirushwa reveien yanditse ku itariki ya: 26-10-2024  →  Musubize

Uyu Capt BIZIMANA Andre ntabwo yabaga mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi. CNLG nikore ubushakashatsi neza bamenye neza abagize uruhare muri biriya bikorwa bigayitse.
Ahubwo uriya BIZIMANA Andre afungiwe ubwicanyi bw’1992 nabwo bwakozwe adahari.
Yaje gutaha avuye mu gicengezi aziko sri umwere ahageze bamuha burundu banamutwara imitungo ye yose.
Mone yabuze uwamurenganura

aberebarenganurwe yanditse ku itariki ya: 8-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka