kwibuka25: Uko amahanga n’abari hanze bakomeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe tariki nk’iyi ari umunsi muzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga akomeje kohereza ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse ari nako bakora ibikorwa bitandukanye biganisha ku kwibuka.

Ubwongereza

Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Theresa May amaze kwandika ku rukuta rwe rwa tweeter ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agize ati “Uyu munsi ndibuka ibihumbi amagana by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 25 ishize. Aya yari amahano akomeye kandi birakwiye ko ibintu nk’ibi bitazongera kubaho ukundi.”

Ubufaransa

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufarana Jacques Kabare amaze kuvuga ko Ubufaransa buhagararirwa na minisitiri Bruno le Maire, ubushinzwe ubukungu n’igenamigambi mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Bufaransa kandi, Abanyarwanda bakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa, kuri uyu muns ibatangiye imurikabikorwa ribera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ‘Memorial Shoah’ mu mujyi wa Paris, aho abashaka kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora kugera kuva ubu kugeza tariki 02 Gicurasi 2019.

Ububiligi

Gahunda y'uko muri iki gihugu bibuka
Gahunda y’uko muri iki gihugu bibuka

Mu bubiligi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu akaba na minisitiri w’ingabo amaze gushyira indabo ku cyimenyetso cyashyiriweho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kenya

Abanyarwanda muri Kenya mu rugendo rwo kwibuka
Abanyarwanda muri Kenya mu rugendo rwo kwibuka

Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bari muri Kenya, kuri uyu munsi bazindukiye mu rugendo rwo kwibuka (Walk to remember) aho rwahereye ahitwa Nairobi: KICC - Uhuru Highway rukomereza Haile Sellasie Ave- Parliement Rd- rugakomeza Harambe Ave- Taifa Rd- ubundi bakagaruka KICC.

Swede

Ambasade ya Swede mu Rwanda, imaze kwandika ku rukuta rwayo rwa tweeter ubutumwa bwo gukomeza no kwifatanya n’Abanyarwanda bugira buti “Uyu munsi turibuka kandi turaha icyubahiro abagore, abagabo n’abana bishwe nta mpuhwe muri bimwe mu bihe bibi byaranze ikinyejana cya 20. Ntabwo dukwiye kwibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke Twiyubaka

Ububiligi

Abanyarwanda bari mu bubiligi bateguye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibikorwa bitangira ku isa 10h30 kugeza ku isasita, bigasozwa n’ijambo rya Ambasaderi Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

Etiyopiya

Abanyarwanda baba muri Etiyopiya nabo bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Batangiye bacana urumuri rwo kwibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka