Kwibuka25: Uko Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu batangiye icyunamo (Amafoto)

Tariki 07 Mata 2019, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda ndetse n’isi bunamira abazize Jenoside ari nako hafatwa ingamba nshya z’uko itakongera kubaho ukundi. Kigali Today yerekeje mu turere dutandukanye tw’igihugu ireba uko icyumweru cy’icyunamo gitangizwa.

Ku rwego rw’igihugu, ibikorwa byo kwibuka byatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahacanywe urumuri rw’ikizere, ubundi bikomereza muri Kigali Convention Center, ahavugiwe amagambo atandukanye aganisha ku mateka ya Jenoside, intambwe yatewe ndetse no gufata ingamba ngo ntizongere kugira ahandi iba, bisozwa n’urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember), ndetse n’umugoroba wo kwibuka wabereye kuri Sitade Amahoro.

Rusizi

Ibikorwa byo gutangiza icyumweru cy’icyunamo byatangiriye kuri stiade y’akarere Ka Rusizi mu murenge wa Kamembe. Iyi Stade yagiye ukusanyirizwamo Abatutsi bababeshya ko bagiye kubacungira umutekano ariko biza kurangira abantu benshi bayiguyemo.

Rubavu

Umunyamakuru Sylidio Sebuharara yifatanyije n’abatuye umurenge wa Busasamana, bakora urugendo rugana kuri paruwasi ya Busasamana ahiciwe Abatutsi bagera kuri 3000.

I Busasamana ni iwabo wa Bikindi Simon uzwi mu guhanga indirimbo zashishikarije kwica Abatutsi.

Musanze

Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo ku nshuro ya 25 muri aka Karere, wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere ahubatswe urukuta ruriho amazina y’Abatutsi biciwe mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze.

Abitabiriye uyu muhango bakomereje ku rwibutso rwa Muhoza rwa Musanze ruruhukiyemo imibiri ikabakaba 800 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gakenke

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ku rwego rw’Akarere ka Gakenke wabereye mu murenge wa Mugunga mu kagari ka Rwamambe umudugudu wa Gashubi ahafunguwe urwibutso ruto (monima) yanditseho amazina y’Abatutsi 61 bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa. Hanashyizwe indabo mu mugezi wa Mukungwa ahiciwe izo nzirakarengane.

Nyagatare

Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga umurenge wa Matimba ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe mu mwaka wa 1990, akaba ari naho hatangirijwe Jenoside, ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga. Umunyamakuru Sebasaza Gasana Emmanuel yavuze ko mu mwaka w’ 1979 aha Rwentanga hatujwe abantu bavuye mu ntara y’Amajyaruguru barahawe umugambi wo kuzica Abatutsi bari batuye mu Mutara.

Gasabo

Umunyamakuru Simon Kamuzinzi yifatanyij

e n’abatuye umudugudu wa Kabeza, akagari ka Kabuga, umurenge wa Rusororo, ahamaze kuboneka imibiri irenga ibihumbi 31 kuva mu mwaka ushize kugeza ubu.
Uwarokokeye mu Gahoromani (i Kabuga), Sumwiza Jeannette avuga ko yakomeje kuburira abantu ko mu Gahoromani hari ibyobo, ariko ngo bakomeje kumwirengagiza.

Ati "nkavuga ni ’nyamara mu Gahoromani hari icyobo bakangira umusazi, ariko niyemeje gukomeza kubivuga", kugeza ubwo ibyo byobo bibonetse nyuma y’imyaka 24.

Rwamagana

Guverineri Mufulukye n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abanyarwamagana mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi gahunda yatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhunda mu murenge wa Gishari, aharuhukiye imibiri 6,261.

Mugabo Egide warokokeye muri Ruhunda yavuze nubwo yari muto afite imyaka 7, ariko yibuka neza ko ku itariki 13 aribwo bageze ku biro bya Komini Muhazi ariho ubu hakorera Umurenge wa Gishari, barahirirwa baraharara, maze ku itariki ya 14 Mata 1994, Interahamwe zatangira kuzana intwaro zitangira kwica kuri uwo munsi ariko kubera ukuntu banganaga ndetse nabo birwanaho, interahamwe zagiye gushaka umusada ku ngabo za Habyarimana.

Yagize ati "Ku itariki ya 15/04/1994 twagiye kubona tubona hakurya iKabare ingabo zari iza Habyarimana zirimo kugenda zishinga imbunda batangira kurasa abaturage, ukabona uwo mwari kumwe arapfuye, bamwe bagacika amaguru, abandi amaboko".

Gatsibo

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Rwema Jean Nepo yasabye ababyeyi bagifite urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside kutaroga abana b’u Rwanda kugirango bazavemo abafitiye Igihugu umumaro.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wari n’Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yakomeje abacitse ku icumu anagaruka ku ngaruka mbi za Jenoside yakorewe abatutsi ku banyarwanda muri rusange.

Muhanga

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku mugezi wa Nyabarongo, ahari amateka adasanzwe kuko harohwaga Abatutsi baturutse hirya no hino mu misozi ya Ndiza ndetse hari n’Abatutsi bavanwaga i Kabgayi bapakiwe amabisi, bakazanwa kujugunywa muri Nyabarongo. Senateri Mukasine n’abadepite baturuka mu Karere ka Muhanga bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rugendabari gushyira indabo muri Nyabarongo.

Nyanza

Kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza byatangirijwe mu murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Gacu, Umudugudu wa Nyamiyaga ku Rwibutso rwa Nyamiyaga rushyinguwemo imibiri 5,281.

Muri Rwabicuma Jenoside yakoranywe ubukana bwinshi kuko benshi mu Batutsi bagiye bicwa bajugunywe mu mazi by’umwihariko mu mugezi wa Mwogo. Nkuko bitangazwa na perezida wa Ibuka muri Rwabicuma Isaac Ntakirutimana, umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri Rwabicuma kugeza ubu ni uko imiryango 159 yazimye burundu.

Ruhango

Umuhango wo gutangiza Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye hafi ya BK ishami rya Ruhango, rusorezwa ku Rwibutso rw’Akarere ruherereye mu Mudugudu wa Nyarusange I, Akagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango.

Aha hantu hatangirijwe Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 ku rwego rw’Akarere ka Ruhango hafite umwihariko w’uko hiciwe ibihumbi byinshi by’Abatutsi bari bahahungiye bizeye ko ubuyozi buzabarinda kuko hari ku biro by’icyahoze ari Superefegitura (Sous Préfecture) ya Ruhango. Nyamara siko byagenze kuko abagombaga kubarinda ari bo babagabije abicanyi.

Ngororero

Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Ngororero byatangiriye mu murenge wa Kabaya ahari urwibutso rushyinguwemo imibiri 191. Aha ku Kabaya niho Léon Mugesera yavuze ngo Abatutsi babice babarohe muri Nyabarongo ibijyanye muri Abysinie (Ethiopia y’ubu).

Umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo umuyobozi w’Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid, inzego z’umutekano n’imbaga y’abaturage b’umurenge wa Kabaya

Kirehe

Gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku Nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye mu murenge wa Gahara, Akagari ka Muhamba, Umudugudu wa Murama ku Kayaga ka Nyabugongwe ahatawemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside. Depite Emma Rubagumya hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.

Depite Emma Rubagumya yagize ati "Amabuye baguteye uzayakoreshe mu kubaka urufatiro ruhamye".

Iriya ntebe umwiryane wari warahawe mu Rwanda tugomba kubica burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka