Kwibuka25: Ubukorikori bwabafashije guhashya ihungabana
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze bari kwifashisha ubukorikori kugira ngo barwanye ubukene no guhangana n’ihungabana.

Ibi nibyo byatumye muri Werurwe 2018 bashinga Ishyirahamwe baryita Umucyo Family, aho baboha ibikapu n’indi mitako bifashishije amasaro n’ibitenge bikagurishwa ku masoko, bakabasha kubona amafaranga bacyemuza ibibazo bimwe na bimwe.
Mukamugema Annonciata umwe mu bagize iri shyirahamwe agira ati “Twari ba bantu bafite ibibazo bitandukanye twari twaratewe n’amateka mabi no kubura abacu, nta washoboraga guseka, buri wese yari nyamwigendaho, turi mu bwigunge; ariko guhurira hamwe gutya byadufashije komora ibyo bikomere”.
Abagize iri shyirahamwe bagize iki gitekerezo kugira ngo bijye bibafasha guhurira hamwe kenshi kandi bagire icyo bahugiraho kibabyarira inyungu. Bose batangiye babyiga ariko bamaze kubimenya neza.
Ni ishyirahamwe rihuriyemo abagore, abagabo n’urubyiruko rwiganjemo imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Ngo uretse kwikenura babikesha ubu bukorikori, guhurira hamwe bibafasha kuganira kenshi bagahumurizanya, ku buryo benshi muri bo ngo bahoraga mu bitaro kubera ikibazo cy’ihungabana, ariko ntibikibaho.

Hamza Iddi Perezida wa Ibuka mu murenge wa Muhoza akaba ari na we wagize igitekerezo cyo gushinga iri shyirahamwe aragira ati “Twatangiye duhura inshuro imwe mu cyumweru, buri munyamuryango agatanga amafaranga 300 kugira ngo twegeranye ubushobozi, ni nabwo budufasha kubona ibikoresho twifashisha; byadushoboje kongera kubona umucyo tuva mu bwigunge dutyo”.
Yongeraho ko ubu bamaze kugera ku rwego rwo gushyigikirana hagati yabo bagasurana cyangwa bakifatanya n’uwagize ibirori cyangwa ibyago.
Baracyafite imbogamizi z’aho gukorera no kubona amasoko
Aba banyamuryango bemeza ko bagifite imbogamizi zo kuba nta nzu yo gukoreramo bafite dore ko byose babikorera hanze mu busitani bw’ibiro by’Umurenge wa Muhoza.
Uhageze ushobora kwibwira ko ari amahitamo yabo yo kwiyicarira hanze mu gacaca baboha imitako n’ibikapu, nyamara ni ukubera kutagira aho bakorera. Bigatuma kenshi imirimo bayihagarika iyo imvura iguye, izuba ryava ari ryinshi nabwo rikababangamira.
Ni nako bagihanganye no kubona amasoko y’ibyo bakora kuko bigurwa n’abantu ku giti cyabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre yishimira umuhate wabo wo guhuza amaboko, ati “Ni imbaraga bahurije hamwe ku buryo tubibonamo umusaruro mwiza mu hazaza habo”.
Ku kibazo cy’imbogamizi bagifite uyu muyobozi avuga ko hari kwigwa uburyo cyacyemurwa, “Turi gushakisha uko babonerwa ahantu habakwiye ho gukorera, ni ibintu bidusaba izindi mbaraga zo kuba twabifashwamo n’abafatanyabikorwa bacu, hakarebwa niba twabakodeshereza inzu yo gukoreramo cyangwa niba twababonera icyumba cyagutse bigakemura ikibazo cyo kutagira aho bakorera”.
Anongeraho ko ubwo hazaba habonetse bizahita byoroha kubona amasoko yagutse kuko bazaba bafite aho babarizwa hazwi kandi hafatika.
Iri Shyirahamwe Umucyo Family rigizwe n’abantu 60, kuri ubu ryatangiye inzira yo gushaka ibyemezo bikenerwa kugira ngo ribe Koperative.



Ohereza igitekerezo
|