Kwibuka25: Ubuhamya bwa Uwimbabazi wanyweshejwe inkari icyumweru

Uwimbabazi Francine avuga ko kugira umutekano no kutitwa andi mazina bimuha ikizere cy’ubuzima n’ubwo bitamworohera kubera inzira yanyuzemo.

Uwimbabazi avuga ko kutitwa amazina amutesha agaciro bimuha ikizere cy'ubuzima
Uwimbabazi avuga ko kutitwa amazina amutesha agaciro bimuha ikizere cy’ubuzima

Uwimbabazi Francine avuga ko iwabo kavukire yari Komini Mubuga muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mukarere ka Nyaruguru.

Yemeza ko Jenoside yatangiye afite imyaka 10 y’amavuko. Ngo yahunganye na nyina umubyara, murumuna we na musaza we.

Avuga ko bavuye I Nyaruguru ku Kiriziya ahabereye amabonekerwa bahunga Interahamwe, bageze nzira bahasanga igitero cyahitanye umubyeyi we.

Ati “Bamaze kutwicaza nabwiye Mama ngo twiruke arambwira ngo arananiwe nindeke batwicane, mbonye batemye data wacu mpita niruka ndeba inyuma mbona na Mama baramutemye nkomeza kwiruka ndira.”

Uwimbabazi avuga ko yageze kuri Kiriziya ya Ngoma I Butare afite ibikomere by’ubuhiri yakubiswe mu mutwe anyweshwa inkari n’umwe mu bapadiri yizezwa gukira ibisebe.

Agira ati “Padiri yatuzaniye udukombe buri mwana ake, aratubwira ngo tujye tunyaramo mu gitondo tuzinduke tunywa izo nkari tuzakira ibisebe. Twazinyoye icyumweru cyose kandi aduhagarikira turi ku murongo.”

Habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka.
Habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka.

Izo nkari ngo ntacyo zabamariye ahubwo ngo barwaye mu mihogo n’ishinya y’amenyo.

Mu guhunga ngo yisanze kuri Superefegitura ya Gikongoro ava mubo bari bahunganye berekeza I Burundi kuko bagendaga bamubwira ko batifuza guhungana n’inyenzi, afata inzira ye yerekeza aho yumvaga amasasu.

Ngo yaje kugera mu ishyamba yihisha munsi y’umukingo, abona umusirikare amugezeho iruhande ahita amutwara arokoka atyo.

Avuga ko afite ikizere cy’ubuzima kuko kuva ubwo atariyongera kwitwa Inyenzi inyangarwanda kandi akaba afite n’umutekano.

Ati “Guhera ubwo natangiye kugira ikizere cy’ubuzima kubera umutekano mfite, ntawunyita andi mazina, serivise nshaka zose ndazihabwa, yego ntibyoroshye kuko kubaho utagira umuryango ariko meze neza rwose, Inkotanyi zarakoze kuturokora.”

Uwimbabazi Francine ubu ni umubyeyi w’abana batanu akaba atuye mu kagari ka Barija umurenge wa Nyagatare.

Abana bahawe urumuri rw'ikizere
Abana bahawe urumuri rw’ikizere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka