Kwibuka25: Ububiligi bwongeye gushimangira imbabazi bwasabye ku ruhare rwabwo muri Jenoside

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2019, Charles Michel, Minisitiri w’intebe w’Ububiligi yongeye kugaragaza ko igihugu cye cyicuza uburyo cyarebereye ubwo Abatutsi barenga Miliyoni bicwaga mu 1994.

Minisitiri Michel, yavuze ko Jenoside ari icyaha cyakorewe ikiremwa muntu, avuga ko yifatanyije n’imfubyi yabuze ababyeyi, ababyeyi babuze abana n’abandi bose bakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Michel yavuze kandi ko ahaye icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko yifatanyije n’imiryango yarokotse, aboneraho gushimangira ko igihugu cye cyasabye imbabazi ku kurebera haba ubwo Jenoside yategurwaga, ndetse n’ubwo yakorwaga.

Yagize ati “Nciye bugufi mu izina ry’igihugu cyanjye (Ububiligi) imbere y’imbaga y’abarokotse ndetse n’abandi bateraniye aha mvuga ko Jenoside yagaragaje ugutsindwa k’umuryango mpuzamahanga utarashoboye kuyikumira cyangwa se kuyihagarika. Uwambanjirije Guy Verhofstadt mu 2000 yasabye imbabazi ku buryo Ububiligi bwagaragaje imbaraga nke, bukirengagiza ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”

Ndifuza nk’uko n’igihugu cyanjye cyibyifuza, kwihanganisha imitima y’Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside, aboneraho gusaba ko buri wese yakwamagana amacakubiri aho ava akagera.

Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat yavuze ko kutarwanya ingengabitekerezo ya jenoside byaba ari igitutsi ku bagiye.

Ati “Dukwiye kuzamura ijwi tukarwanya ingengabitekerezo ja Jenoside kugira ngo bitazongera na rimwe aho ari ho hose ku isi.”

Yavuze kandi ko igihe kigeze kugirango umuryango mpuzamahanga wicare usesengure icyateye uguceceka ubwo Abatutsi barenga 1000 bicwaga.

Ati “Byinshi byaravuzwe mu kutagira icyo umuryango mpuzamahanga ukora ubwo Jenoside yakorwaga. Umuryango wa Afurika y’unze Ubumwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi hamwe n’abandi bakwiye gukora ibishoboka hakamenyekana icyateye uko guceceka, kandi kugirango bitazongera kugira ahandi biba.”

Jean Claude Juncker Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yavuze ko atabona amagambo yabasha gukiza ibikomere by’Abarokotse Jenoside, aboneraho kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh, Perezida wa Etiyopiya Abiy Ahmed n’abandi, bagarutse ku magambo yo kwamagana Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kigali today muba muri updated kuri buri nkuru nshya , Ariko defaut ni uko mutwereka amafoto macye Ku nkuru , Usanga Ku nkuru mushyiraho ifoto imwe gusa.
Inama nabaha ni uko mwajya mwandika inkuru ariko mugashyiraho n’amafoto atandukanye kugira NGO turebe uko byari byifashe ,Murakoze

r.k yanditse ku itariki ya: 7-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka