Kwibuka25: Perezida wa Niger n’uwa Congo Brazza na bo bageze i Kigali

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou nawe ageze mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’isi mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, akurikirwa na Perezida wa Congo Brazaville Denis Sassou Nguesso.

Perezida Mahamadou Issoufou w’imyaka 67, ageze mu Rwanda akurikira abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi Charles Michel na minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ari kumwe na madame we Zinash Tayachew.

Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo, yageze ku butegetsi mu 1997, igihugu cye kikaba gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Aba bayobozi bakurikiye kandi Guverineri Jenerali wa Canada Julie Payette n’abandi.

Perezida Kagame na Perezida Nguesso
Perezida Kagame na Perezida Nguesso

U Rwanda na Niger byasinyanye amasezerano y’imikoranire atandukanye. Amwe muri yo ni amasezerano yo koroshya ingendo zo mu kirere yashyizweho umukono muri Gicurasi umwaka ushize wa 2018.

U Rwanda na Repubulika ya Congo nabyo byasinyanye amasezerano menshi y’imikoranire, arimo 10 yashyizweho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi mu 2013, mu nama ya komisiyo ihuriweho n’impande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tirashima cyane uru rubuga kuko mutugeza ho amakuru ajyezweho.

Ukobashaka petuel yanditse ku itariki ya: 7-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka