Kwibuka25: Perezida Kagame na Madame bamaze gucana urumuri rw’ikizere

Nk’uko biteganyijwe mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madame, afatanyije na Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, n’abandi banyacyubahiro bamaze gucana urumuri rw’ikizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Uru rumuri ruzaka mu gihe cy’iminsi ijana, gihwanye n’iminsi igihugu kizamara cyibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasore n’inkumi bafite imyaka 25 ni bo bazanye urumuri baruha abanyacyubahiro, mu rwego rwo kugaragaza ko igihugu gifite amateka mashya yatangiye kubakwa ubwo Jenoside yahagarikwaga.

Ni nyuma yo gushyira indabo ku Rwibutso rushyinguyemo abarenga ibihumbi 250.

Bamwe mu banyacyubahiro bifatanyije n’Abanyarwanda harimo Perezida Congo Brazzaville, Perezida wa Niger, Perezida wa Djibouti, Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, abahoze bayobora ibihugu bya Nigeria na Tanzania, Guverineri Generali wa Canada n’abandi.

Imihango ikaba ikomereje muri Kigali Convention Center.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushimiye cyane abakuru bibihugu baje kwifatanya natwe muri ibi bihebitoroshye ibihe twibukamo abacu bavukijwe ubuzima bazira uko baremwe

Twongeye gushimira kandi abagize uruhare Bose kugirango igihugu cyacu kibone amahoro
Murakoze

Kirabo oliva yanditse ku itariki ya: 7-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka