Kwibuka25: Mu cyunamo ibiganiro bizaba iminsi ibiri gusa

Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) iratangaza ko mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage n’ibigo bazahurira hamwe inshuro ebyiri zonyine, kandi ko abantu batazongera guhagarika imirimo kubera ibiganiro byo kwibuka bihoraho.

Dr Bizimana Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG
Dr Bizimana Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ibi mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 08 Gashyantare 2019.

Yagize ati “Abaturage (aho batuye mu midugudu) bazitabira ibiganiro ku matariki ya 07 na 10 gusa, indi minsi yose bazakomeza ibikorwa byabo”.

“Ni mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kurengera ubuzima no guharanira kwiyubaka. Kwibuka mu bigo na ho byajyaga bikorwa igihe bashakiye, ariko bizakorwa ku itariki ya 09 na 10 gusa”.

“Ikiganiro kimwe gitanzwe neza cyatanga umusaruro mwinshi kuruta uko abantu bata imirimo bakitabira ibiganiro binuba”.

Ibi bikozwe kugira ngo mu minsi 100 yo kwibuka, abantu benshi bazajye babona umwanya wo kwitabira kwibukira kuri site zabereyeho amateka yihariye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa CNLG akomeza asobanura ko kwibuka ku nshuro ya 25 bifite umwihariko w’uko mu mijyi nka Buruseri mu Bubiligi, Addis Ababa muri Ethiopia, Paris mu Bufaransa, New York na Washington muri Amerika, Ottawa muri Canada na Nairobi muri Kenya hazakorerwa Inama mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana akomeza asobanura ko kwibuka muri uyu mwaka ahanini byahariwe urubyuruko, bitewe n’uko “ari bo benshi(69%) kandi bakaba batazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, urubyiruko rwamaze gutangira gahunda zo kumenya amateka, ndetse rukaba ruteganya gusura incike za Jenoside, abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, gukora ku nzibutso ndetse no guhurira mu mwiherero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Kubyerekeranye n’ibigo,Ibigo bishaka kwibuka bizabikora hagati y’itariki ya 8-12 aho kuba ku 9 na 10. Ibigo by’amashuri byo bizibuka abana bongeye gutangira ishuri bavuye mu rugo.

Dr Bizimana abivuga kuri Polisi nari mpari ahubwo wowe sinahakubonye niyompamvu wibeshye rero.

Jotham yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

Jye ndababaye cyane kuko biragaragara ko kwibuka nta gaciro bigihawe, ibiganiro iminsi ibiri koko?ndumva nyuma y’imyaka 3 bizavaho burundu.
Mbega agahinda!!! birakwiye ko twibuka abacu tukabaha umwanya n’icyubahiro kibakwiye. ababishinzwe bazabitekerezeho neza kuko kubigabanya niko kunezeza ababikoze baba bashaka ko byibagirana.

Murakoze

1994 yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

Jyewe mbona bigenda bita agaciro nimba umuntu yakwepaga icyumweru atava munzu kugira gwatajya mubiganiro urumva iminsi 2 muzaba mumufashije ibigo byibukaga bitewe namateka bifitanye niyo tariki bibukiyeho ubwose nibibuka 9cg 10 abahaguye barishwe nko 5/5/1994 birahuye ndumva muyobozi mwabitekereza

Alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Turashimirà ubulyo hateguye kwibuka kunshuro ya 25 neza Kandi hakili kare,gusa impinge nuko bigenda bitakaza agaciro byahabwaha,bityo nabatabyiyumvagamo bikaba bisa no guhumira kumirali.iminsi ibili gusa nimikeya.aliko tuzahora twibuka ,Kandi turwanye ikibi ibyabaye bitazongera mugihugu cyacu

Grace yanditse ku itariki ya: 9-02-2019  →  Musubize

Nukuri nubwo waba arumunsi umwe, ark abantu bakawinjiranamo umutima nubwebgebwabo bwose, byaruta iminsimyinshi umuntu yaba atitayeho. Twibuke knd twiyubake duharanirako amatekamabi atazasubira ukundi

Peter yanditse ku itariki ya: 9-02-2019  →  Musubize

Kwibuka na Bible in
iha agaciro gakomeye,

Rero natwe tugomba kubyubaha:

Kwibuka Ni ngombwa ariko tuniyubaka tunashyira imbere gukunda umurimo ngo twiyubake/twitezimbere.

SGN

Samson George NDAHAYO yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Muli kamere muntu,kwibuka is natural.Niyo utakora imihango,wibukira ku mutima abawe bapfuye cyangwa ikindi kintu cyabaye.Ese mwari muzi ko na Yezu yasize adusabye kwibuka urupfu rwe?Yaravuze ati:"Ibi mujye mubikora munyibuka",kugeza igihe nzagarukira.Niwo munsi mukuru wonyine bible idutegeka kwizihiza rimwe mu mwaka nkuko Abigishwa be babigenzaga.Nubwo bamwe batabizi,itariki Yesu yapfiriyeho yanditse muli bible.Nukuvuga le 14 Nisan kuli Calendar y’Abayahudi.Nibwo bizihizagaho Pasika yabo kandi n’ubu baracyabikora kuli iyo tariki.Kuli Calendar yacu,iyo tariki iba mu mpera z’ukwezi kwa 3 cyangwa intangiriro z’ukwezi kwa 4.Yesu yapfuye kuli iyo tariki,mu mwaka wa 33.Ushaka kwizihiza Urupfu rwa Yezu neza,ahuza na le 14 Nisan,igihe Abayahudi nabo baba bizihiza Pasika yabo,ibibutsa igihe basohokaga mu Misiri.Kwibuka urupfu rwa Yesu ni itegeko ry’Imana.

munyemana yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka