Kwibuka25: Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya n’uw’ Ububiligi bageze mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Mata 2019, Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi Charles Michel ageze mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma gato y’uko minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ari kumwe na madame we Zinash Tayachew.

Perezida Kgame yakira Minisitiri w'intebe wa Etiyopiya
Perezida Kgame yakira Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya

Aba bayobozi bageze mu Rwanda nyuma y’abandi bayobozi bakomeje kugera mu Rwanda baje kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’isi nka Guverineri Jenerali wa Canada Julie Payette n’abandi.

Charles Yves Jean Ghislaine Michel Minisitiri w’intebe w’Ububiligi, afite imyaka 44, yafashe iyi mirimo mu 2014, akaba ari umuhungu wa Louis Michel wabaye minisitiri mu Bubiligi, ndetse akanaba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’Uburayi.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed afite imyaka 42, akaba yarafashe iyi mirimo kuva mu mwaka ushize wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka