Kwibuka25: Batewe impungenge na ba ruharwa bari hafi gufungurwa

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko batewe impungenge n’ukuntu bazabana n’abicanyi ruharwa babiciye ababo.

Kunamira Abatutsi bashyinguye mu mva i Gishubi ho mu Karere ka Gisagara
Kunamira Abatutsi bashyinguye mu mva i Gishubi ho mu Karere ka Gisagara

Babigarutseho mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa bakigiriye mu Murenge wa Gishubi, hafi y’irimbi rishyinguyemo imibiri 2,428 y’Abatutsi bishwe mu 1994 mu Kagari ka Gabiro, umudugudu wa Rweza.

Jérôme Mbonirema, yagize ati “Uwacitse ku icumu yumva yikanze iyo yumvise wa muntu wamwiciye umubyeyi abana n’abavandimwe agiye kugaruka ngo bongere babane.”

Mbonirema anavuga ko yaba uwacitse ku icumu akeneye kwegerwa akaganirizwa, ariko ko by’umwihariko kuganirizwa bikwiye urangije igihano kuko hari bamwe mu bakimeze nk’uko bari bameze bagifungwa.

Izi mpungenge ngo azihera ku muntu umwe wafunguwe wo mu Murenge wa Ndora ngo yabwiwe ko afite amagambo atari meza.

Ati “Hari uwo twumvise mu Murenge wa Ndora wari wafunguwe, yahura n’uwacitse ku icumu akavuga ngo ‘cya gihano mwankatiye ndakirangije, nagarutse, bizagenda bite?’”

Yungamo ati “Kugeza ubu ni uwo umwe numvise, ariko ukabona ko byaguha isura y’abandi. Kandi icyo dusabwa ni ugukumira ikibi kitaraba. Twirinde rero ko byatugwirira tugatungurwa kandi twari duhari.”

Benoit Ruzindana, uwarokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Ndora, na we avuga ko impungenge ku mibanire n’abakoze jenoside bari hafi gufungurwa zitabura.

Ati “Kugeza ubu abo nabonye bagerageza kwitwara neza. Ikibazo ni uko hagiye kuza benshi kandi bari ba ruharwa bakoze ibyaha bikomeye. Niba batarateguwe neza aho bari muri gereza, mbona byazatera ikibazo kuko kamere ishobora kubyuka.”

Ibi kandi abivugira ko muri aba bari bugufi gufungurwa hari abatemera icyaha, bavuga ko abacitse ku icumu babafungishije.
Ati “Leta ikomeje ikabishyiramo imbaraga, ikigisha, igatuma abantu bongera kubana, byarushaho kuba byiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko ubusanzwe abafunguwe bafashwa mu kubakemurira amakimbirane yavuka hagati yabo n’imiryango yabo, ariko ko banahabwa inyigisho zibafasha kwiyunga n’abo bahemukiye.

Ati “tubafasha kwitabira ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge, ariko hari n’amatsinda yo komorana ibikomere ari mu midugudu, ahuza abacitse ku icumu n’abarokotse jenoside, kugira ngo umuntu ntahere mu mateka cyangwa undi aheranwe n’agahinda.”

Mu Murenge wa Gishubi ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwatangirije icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya jenoside haguye Abatutsi benshi barimo abari bahatuye, ariko n’abandi benshi bagiye baturuka hirya no hino bahashakaga inzira yo guhungira i Burundi kuko hari ibyambu bitatu ku ruzi rw’akanyaru.

Bamwe biciwe imusozi, ariko hari n’abatazwi umubare biciwe ku ruzi bashaka kwambuka.

Kugira ngo na bo batazibagirana, hari ikimenyetso cyashyizwe ku ruzi, ku buryo no gutangiza icyunamo ari ho byari biteganyijwe gukorerwa, ariko kubera ko umuhanda ujyayo utameze neza, bahisemo kugitangirira mu kagari ka Gabiro.

Perezida wa Ibuka muri Gisagara yifuje ko uwo muhanda wazakorwa, ukaba Nyabagendwa, bityo n’abashaka kujya kuhibukira ababo bakazajya babasha kujyayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara avuga ko uyu muhanda uzatunganywa muri uyu mwaka kuko mu Murenge wa Gishubi hari ibirometero 18 bizahatunganywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aha naho nihubakwe urwibutso bizarushaho kubabyiza

Gasigwa yanditse ku itariki ya: 10-04-2019  →  Musubize

Ariko nkubu kuki Akarere katimura iriya mibiri ikajyanwa mu rwibutso kweri 25 years ago!!! Still in that situation???? Cg se ruhubakwe.

Ntabwo bihesha agaciro abacu n’ubuyobozi bw’Akarere

Noyigaba yanditse ku itariki ya: 9-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka