#Kwibuka23: Umva indirimbo “Turibuka” ya Buravan, Ben Kayiranga na Andy Bumuntu

Abahanzi Yvan Buravan, Ben Kayiranga na Andy Bumuntu bashyize hanze indirimbo yitwa “Turibuka”, bahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yvan Buravan, Ben Kayiranga na Andy Bumuntu bashyize hanze indirimbo "Turibuka"
Yvan Buravan, Ben Kayiranga na Andy Bumuntu bashyize hanze indirimbo "Turibuka"

Muri iyo ndirimbo, iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Igifaransa, berekana uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu buryo ndengakamere ariko bakavuga ko kuri ubu u Rwanda rugeze aheza bashimangira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Bakomeza bahamagarira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudacika intege ngo bihebe. Basaba kandi Abanyarwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe.

Yvan Buravan avuga ko bakoze iyi ndirimbo mu ndimi ebyiri bagamije guha ubutumwa ingeri zitandukanye z’abantu.

Agira ati “Twayikoze ngo abantu bamenye ibyabaye mu Rwanda. Twebwe Abanyarwanda turabizi ariko n’Abanyamahanga bakeneye kumenya ko ibyabaye ari ibintu bikwiye kwirindwa bidakwiye kongera kubaho ukundi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mureke twebwe abanyarwanda tufatanyirize hamwe twubake ubumwe mwacu kandi ntitukemerere uwashaka kudutanya mureke dukundane twibuka abacu twabuze

ndayizeye hennock yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Rwose ibyabaye namahano tudakwiye kwemerako byongera. Twifatanya na reta yacu nziza gukumira icyashaka gusubiza urwanda rwacu mwicuraburindi duhangane ningenga bitekerzo. Uwo yagaragayeho abihanirwe. Murakoze

Dusabimana olive yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

njye we nifuza ko ibyabaye murwanda kobitazongera kubaho ukundi twese hamwe nkaba nyarwanda dufatane
urunana turwanye ingengabitekerezo ya jenoside twibuka ko tugomba kubaka ibyotwagezeho

Nkizingabo yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka