Miss Elsa yifatanyije na Fabrice Ndayisaba Foundation kwibuka abana bazize Jenoside
Nyampinga w’u Rwanda 2017, Elsa Iradukunda yafatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation mu rugendo rwo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 09 Mata 2017, nibwo bakoze urwo rugendo bahereye ku Kinamba berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, mu mujyi wa Kigali.
Urwo rugendo rwari rurimo urubyiruko rutandukanye harimo n’abana bato bo muri Ndayisaba Fabrice Foundation barenga 80.
Nyuma yo gushyira indabo ku Rwibutso, urwo rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Miss Elsa yahamagariye urwo rubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bashyigikira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.








Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
urubyiruko ni mumfashe dufatanye na miss wacu kwibuka abacu bazize uko baremwe nuko bavutse tugira tuti ntibizongere ukundi mu Rwanda rwacu rwagasabo rwimisozi igihumbi.OK
Ko nta ecouteur mbona Elisa afite se ? Iria ni telefoni kandi ntibibujijwe gutwara telefoni uri mu rugendo. Naho kandi yagira ecouteur nta kizira kugenda wumva radiyo cyangwa n’indirimbo z’icyunamo
oya nshuti uru si urugendo nkizindi zisanzwe rwose gusa aramutse atarizo byaba ari amahire ariko siwe gusa kuko biriganje cyane mu rubyiruko rwacu niyo mpamvu njye nasabaga kwigishwa uko rwokorwa hatishwe amabwiriza.murakoze
TWISHIMIYE UBUFATANYE BWACU HAMWE
C’est pas possible,uriya ni miss uri gukora urugendo rwo kwibuka yambaye ecouteur??!!! Ariko rwose byaba byiza urubyiruko rwigishijwe amategeko agenga abari mu rugendo rwo kwibuka. Murakoze
ubanza atari ecouteur ahari (wenda yatunganyaga iherena) gusa niyi myambarire ye njye kubwanjye ntijyanye nigikorwa cyo kwibuka pe !iyi si picnic abantu baba barimo wana hagomba kugaragara umwihariko mu myambarire.