Kwibuka ni umwanya wo kwibaza ngo abishe abatutsi bungutse iki? -Padiri Mugengana

Padiri Wellars Mugengana avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ari umwanya wo kwibaza icyo abishe abatutsi bungutse.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi biciwe i Rukira ho mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye, ku itariki ya 9 Gicurasi 2015.

Mu nyigisho yatanze mu gihe cyo gutura igitambo cya misa gisabira abatutsi barenga ibihumbi 35 bari bagiye gushyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rw’i Rukira, Padiri Wellars yateruye agira ati «Bibaye inshuro ya 21 twibuka. Ni umwanya wo kwibaza tuti ni kuki umuntu yica undi? Abishe abatutsi ubungubu bungutse iki? Ubu koko abatutsi bazize iki?»

Yakomeje avuga ko ibyo ari ibibazo umuntu atabonera ibisubizo cyane cyane ku bantu bazi Imana. Ati « Igitabo cy’Intangiriro [cyo muri Bibiriya Ntagatifu] kitubwira ko uzica umuntu azapfa yangara nka Gahini, ko umutima we utazamuha amahwemo».

Padili Mugengana avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya wo kwibaza icyo abishe abatutsi bungutse.
Padili Mugengana avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya wo kwibaza icyo abishe abatutsi bungutse.

Padiri Mugengana yakomeje avuga ko kizira kwica, gukomeretsa, kumugaza, gusahura, gutoteza, kwangana. Ndetse ngo ubikora ntiyisazira kandi bene uwo Abanyarwanda bamwita igikenya.

Na none ati « Ntihakagire uwibeshya ko n’uwagira icyo akora muri ibyo, nta we umubona cyangwa ubu akaba ataragongwa n’itegeko, haba ejo cyangwa ejobundi rizamugonga abiryozwe. N’ubwo atabiryozwa, umutimanama we uzamuhangayika kugeza na we bamurengejeho igitaka ».

Kwibuka ni ukwamagana ikibi no kwimakaza icyiza

Padiri Mugengana yavuze kandi ko kwibuka inshuti n’abavandimwe bakanashyingurwa neza ari «Umwanya wo kongera kwamagana inkoramaraso n’ibihararumbo byakoze ishyano. Ni umwanya wo kwiyama abahembera inzangano, haba ku buryo bworoheje cyangwa se ku buryo burenzeho. Ni umwanya wo gufata imigambi myiza yo kwiyubakira igihugu».

Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yunze mu rya Padiri Mugengana agira ati «Umwanya nk’uyu ni uwo kugaya abateguye umugambi mubisha. Ni n’umwanya wo kuvuga ko buri Munyarwanda akwiye kuvuga ko igikorwa cyakorewe abacu ari kibi».

Yunzemo avuga ko kwibuka ari umwanya wo kubwira uwaba agifite umugambi cyangwa igitekerezo cyo kumva ko ibyakozwe bidahagije, ko yasigaye.

Ati «Ni umwanya wo kubwira uwakumva ko hari abandi bakiyongera kuri miliyoni yishwe, uwakumva ko hari uwagirirwa nabi azira ko yacitse ku icumu, nawe turakugaye».

Ngo kwibuka ni umwanya wo kongera gutekereza ku bagize ubutwari bwo kugira n’abo barokora, ndetse no kubwira abataragize icyo bakora ko hari inshingano batubahirije. Ngo ni n’umwanya wo kongera gutekereza kuri buri wese utagira icyo akora ngo uwacitse ku icumu agire imibereho myiza.

Ati «Tugomba kubiharanira [ko uwacitse ku icumu agira imibereho myiza] kuko uwamufashaga ntakiriho. Kuba ufite icyo wakora ntugikore mu gihe nk’iki, ntabwo uba uri gukora icyo wagakwiye gukora».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka