Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye - Madamu Jeannette Kagame

Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yanditse ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Madamu Jeannette Kagame, yagarutse ku gisobanuro ndetse n’akamaro ko kwibuka.

Yavuze ko kwibuka atari ijambo gusa cyangwa se igihe bimaze. Yagize ati “Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye”.

Ubu butumwa Madamu Jeanette Kagame yabutanze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, umunsi wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu muhango aba bayobozi bombi bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame na Madamu bacana n’Urumuri rw’Icyizere.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka