Kwibuka ni ngombwa kandi n’itegeko yaba mu gihugu ndetse no muri Islam-Mufti Kayitare Ibrahim
Mufti w’u Rwanda Kayitare Ibrahim yasabye Aba Islam guhora bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi anabibutsa ko kwibuka ari ngombwa kandi ari n’itegeko muri islam.
Ibi Mufti Kayitare yabitangarije mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu ishuri rya ESSI-Nyamirambo, mu mpera z’iki cyumweru.

Mufti Kayitare yagize ati "Muri Korowani hari igice kinini Imana igenda ivuga ngo mwibuke. Byumvikanisha ko muri Islam kwibuka ari itegeko tugomba gukurikiza, kugira ngo niba hari icyadushegeshe kitazongera kubaho ukundi’’.
Yakomeje avuga ko bibuka nk’aba islam ndetse nk’Abanyarwanda muri rusange ngo bikaba bigomba gukorwa amateka ya Jenoside yigishwa cyane cyane abana bato kugira ngo bamenye ubukana bwa Jenoside n’ ingaruka zayo, maze hafatwe ingamba z’uko Jenoside yabaye mu Rwanda itazongera kubaho ukundi.

Tuyishime Naddah uhagarariye AERG muri ESSI-Nyamirambo yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibaha icyizere cy’ejo hazaza heza.
Yagize ati "Hari benshi mu bavandimwe batabashije kwiga kubera ivangura moko ryabaga mu mashuri, ariko ubu turiga nta vangura, ryaba irishingiye ku moko, ku turere, amadini n’ibindi rikirangwa mu Rwanda, ari yo mpamvu mu gihe nk’iki twibuka tubona ko hari icyizere cy’ejo hazaza heza ku rubyiruko .”
Tuyishime Naddah yakomeje avuga ko isomo ibindi bigo byabigiraho, ari ukwimakaza ubumwe n’urukundo mu banyeshuri , kuko ari byo bizabafasha gutera imbere no gutezanya imbere mu buzima bwa buri munsi bw’abanyeshuri.

Nshimiyimana Haruna umuyobozi wa ESSI-Nyamirambo, yavuze ko 99% by’abanyeshuri bagize iki kigo, ari urubyiruko kandi harimo n’abavutse nyuma ya Jenoside, akaba ari yo mpamvu babigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, babereka ububi ndetse n’ingaruka zayo ku muryango Nyarwanda, kugira ngo bakurane umutima wa kimuntu, ugambiriye icyiza.
Nshimiyimana yanatangaje ko muri ibi bihe ndetse no mu buzima bwa buri munsi baba hafi abana barokotse Jenoside, ubuyobozi bukaba bwaranabaremeye bubaha Cantine yo mu kigo, kugira ngo amafaranga aturukamo ajye yunganira abafite ibibazo bitandukanye mu buzima bwa buri munsi.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|