Kwibuka ni inshingano dusangiye ku rwego rw’Isi yose - Dani Dayan

Umuyobozi w’Urwibutso rwa Yad Vashem rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abayahudi, Dani Dayan yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ahashyinguwe abarenga ibihumbi 100 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Yadan yashyize indabo ku mva anafata umunota wo kunamira no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye muri uru rwibutso.

Mu kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside, yagarutse ku nshingano zo gukomeza kwibuka no guharanira ko amahano nk’ayo atazongera kuba ukundi aho ari ho hose ku Isi. Agira ati: Ni ubutumwa bukomeye bwibutsa ko kwibuka ari inshingano dusangiye ku rwego rw’Isi yose."

Nyuma yaho, yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, harimo Ubusitani bw’Urwibutso (Garden of Memory), asobanurirwa ibisobanuro byabwo nk’ahantu ho kongera gutekereza ku byabaye, kwibuka no gukomeza kugira imbaraga z’ubudaheranwa.

Yanasobanuriwe ibikorwa by’Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, n’uruhare rwayo mu gufasha abarokotse no kubungabunga amateka.

Umuryango IBUKA ukomeje kandi inshingano zayo binyuze mu nzego z’ingenzi zirimo kubungabunga urwibutso, ubutabera, gufasha abarokotse, no kubaka amahoro.

Dani Dayan yagaragaje ubushake bwo kurushaho gushimangira ubufatanye na IBUKA ndetse na Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye no kubika amateka, inyandiko n’ubuhamya.

Nk’ikimenyetso cyo kwibuka no gukomeza umurage, yateye igiti cya Ficus thonningii (Umuvumu mu Kinyarwanda), igiti gisobanura umuryango. Ni igikorwa gifite igisobanuro gikomeye kigaragaza kwibuka, gukomera no gutanga icyizere ku biragano bizaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka