“Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizigera bihagarara”-Minisitiri Mitali

Minisitiri w’umuco na siporo unafite kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti mu nshingano ze, atangaza ko gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi itazigera ihagarara.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18, Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gaturika ya Mugina mu karere ka Kamonyi, wabaye kuri uyu wa kane tariki 26/4/2012, Minisitiri Mitali Protais yasobanuye ko buyobozi buriho ubu bwiyemeje kwibuka amateka y’ibyabaye kugira ngo bitazongera.

Minisitiri Mitali yanibukije ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bwatangiye mbere ya 1994 ariko abiciwe ntibabone umwanya wo kuririra ababo kubera ubuyobozi bwariho butigeze bwamagana ubwo bwicanyi.

Uyu muyobozi yashimiye abaturage bo ku Mugina kuko bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ari benshi. Avuga ko iterambere rigaragara mu Rwanda rishingiye ku amateka ya Jenoside n’ibikorwa byo kwibuka, mu gihe ubutegetsi bwabanje bwari bwarahaye intebe ubwicanyi aho kubwamagana.

Kwibuka abatutsi biciwe ku Mugina byitabiriwe n'abantu benshi
Kwibuka abatutsi biciwe ku Mugina byitabiriwe n’abantu benshi

Abayobozi b’icyo gihe ntibigeze bamagana ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi kuva mu 1959, aho bahemberaga, bakanashishikariza abaturage ubwicanyi. Minisitiri yagize ati “ni agahinda kubura uwawe ukabuzwa no kumuririra”.

Minisitiri Mitali arashishikariza abarokotse Jenoside kuvuga ibyababayeho kuko aribyo bibafasha kwiyubaka.

Umurerwa Berthe watanze ubuhamya ku bwicanyi bwabereye ku Mugina, yagarutse ku rupfu rw’agashinyaguro rwishwe Abatutsi bari bahahungiye, harimo n’abari bagize umuryango we. Arashimira ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zamurokoye, kuri ubu akaba afite icyizere cyo kubaho kandi yiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Forongo Janvier, yasabye abarokotse Jenoside gukomera kandi bakiyubaka kuko aribo bagomba kubaka igihugu kandi bagikunze. Yagize ati ”bariya bari bafite igihugu ariko batagikunda, ariko twe dukunda igihugu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Forongo Janvier, yasabye abarokotse Jenoside gukomera kandi bakiyubaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Forongo Janvier, yasabye abarokotse Jenoside gukomera kandi bakiyubaka.

Minisitiri Mitali yatanze ubutumwa ku bantu batitabira ibikorwa byo kwibuka, abasaba gufatanya n’abandi kunamira abatuvuyemo no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri uyu muhango, hashyinguwe imibiri 504 mu rwibutso rwa Mugina rusanzwemo indi isaga ibihumbi 33. Abarokotse bakomeje gusaba abaturage gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka