Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni uguha agaciro abishwe – Guveriner Munyentwari

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, aratangaza ko Abatutsi bazize Jenoseide yo mu 1994 bagifite agaciro mu Banyarwanda, n’ubwo ababishe babikoze bashaka babatesha agaciro.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, wabereye kuri Paruwasi Gaturika ya Mugina, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/04/2013, Guverineri Munyentwari yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyamugina kwibuka ababo bahaburiye, kuko bigaragaza agaciro k’abishwe mu gihe ababishe bibwiraga ko bakabatesheje.

Guverineri avuga ko abapfuye bateshejwe agaciro na Leta ifatanyije n’abaturage na bamwe mu banyamahanga babaga mu Rwanda. Ariko intego y’abo bicanyi yari kugerwaho, iyo Jenoside itaza guhagarikwa kandi n’abayirokotse ntibabone umwanya wo kuyibuka no kuyikumira.

Arashimira Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse jenoside, n’abaturage bitabira umuhango wo kwibuka kuko bigaragaza ugushaka ko kuyikumira ngo itazongera kuba. Ati: ”Tuza kwibuka kugira ngo twisubize agaciro kuko haba igihugu ndetse n’abayobozi bose bataye agaciro muri jenoside”.

Yakomeje ashimira umubyeyi Marie Goretti watanze ubuhamya bw’akaga gakomeye yanyuzemo muri Jenoside, akahaburira ababyeyi, abavandimwe, abana n’uwo bashakanye; ariko kuri ubu, akaba agaragaza ko akomeye kandi aharanira kwigira no kwiyubaka ngo hato abifuzaga kumutesha agaciro batazamuseka.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitali, yibukije abacitse ku icumu ko igihe cyo kwibuka ari igihe cyo kongera kubaho kwa bo. Arashima abatanga ubuhamya bw’inzira zikomeye banyuzemo kuko basoza bagaragaza icyizere cy’aho bageze biyubaka. Ibyo rero ngo bikaba bigaragaza insinzi ku bakoze jenoside.

Yasabye abanyarwanda muri rusange gufatanya kwamagana umuntu wese washaka gusubiza igihugu mu icuraburindi rya jenoside. Ibyo arabisaba baba abahigwaga ndetse n’ababicaga kuvuga amateka y’ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi kuva mu 1959, aho gutiza umurindi abashaka kuyagoreka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka