Kwibuka Jenoside bigomba kujyana no gukemura ibibazo by’abarokotse- IBUKA Mwendo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mwendo baravuga ko kwibuka ababo bazize Jenoside bikwiye kujyana no gukemura ibibazo bafite.

Guverineri Mureshyankwano yashishikarije abahemukiye Abatutsi kubasaba imbabazi kuko nta bushobozi bundi bisaba
Guverineri Mureshyankwano yashishikarije abahemukiye Abatutsi kubasaba imbabazi kuko nta bushobozi bundi bisaba

Ibyo bibazo byinganjemo kubura amacumbi ku bacitse ku icumu cyangwa n’abayafite akaba yenda kubagwira.

Harimo kandi kudatanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, ibimenyetso bya Jenoside bidahagije ku hiciwe abatutsi, no kuba hari abarokotse batarabona ubutabera ku mitungo yangijwe itarishyurwa.

Umuhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Mwendo mu bice by’izahoze ari Komini Mukingi na Mushubatsi muri Perefegitura ya Gitarama watangiriye ku Mugezi wa Kiryango, ahashyizwe indabo muri uyu mugezi.

Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo muri uyu mugezi wa Kiryango
Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo muri uyu mugezi wa Kiryango

Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne d’Arc avuga ko kwibuka ababo byakajyanye no gutanga amakuru y’ahakiri iyo mibiri ndetse n’ibindi bibazo bicyugarije abacitse ku icumu bigakemurwa.

Agira ati “Nk’aha tuvuye kwibukira kuri Kiryango nta kimenyetso gihari, kandi kihashyizwe byarushaho kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside. Turasaba kandi twinginga ko ababa bazi aho imibiri y’abacu iherereye bayigaragaza nayo igashyingurwa mu cyubahiro”.

Yifashishije Urugero rw’Umugore wasabiye imbabazi umugabo we wagombaga kwishyura Miliyoni eshatu z’amafaranga z’ibyo yangije, kandi akazihabwa, Mureshyankwano asanga kuba hari abagitsimbaraye badashaka gusaba imbabazi abo bahemukiye ari ukongera kubakomeretsa.

Avuga ko bakwiye rwose kubegera bakabasaba imbabazi igihe nta bushobozi bafite bwo kubishyura ibyabo bangije, naho abafite ubushobozi bakumvikana uko babishyura.

Agira ati “Uwo mubyeyi nta kintu yari afite cyo kwishyurira umugabo we wari utakiriho kandi yarasahuye imitungo y’Abatutsi, yakuye agatebo k’amateke ajya gusaba imbabazi abo umugabo we yahemukiye birabatungura barazimuha ubu babanye neza baratengamaye”.

“Gusaba imbabazi ntibigomba ibintu byinshi kuko ayo mafaranga ntayo yari ajyanye, nta na ibyo kunywa yari abashyiriye ariko baramwakiye kuko babonaga nta bundi bushobozi abahishe usibye ako gatebo k’amateke na bo bashoboraga kwigurira.”

Mureshyankwano akangurira abagifite ipfunwe ryo gusaba imbabazi babikora bakanerekana aho bajugunye Abatutsi bagashyingurwa mu cyubahiro
Mureshyankwano akangurira abagifite ipfunwe ryo gusaba imbabazi babikora bakanerekana aho bajugunye Abatutsi bagashyingurwa mu cyubahiro

Ku bijyanye n’ibimenyetso bya Jenoside, Umurenge wa Mwendo urimo kubaka Ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, kizandikwaho amazina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ku bijyanye no gushyira ikimenyetso mu Mugezi wa Kiryango, ngo bizaganirwaho hashakwe uko cyahashyirwa.

Ibi bimenyetso nibimara kuzura bizatuma Abanya Mwendo babona aho bibukira mu Murenge wabo.

Hanakoze urugendo rwo Kwibuka Abatutsi baguye muri utu duce
Hanakoze urugendo rwo Kwibuka Abatutsi baguye muri utu duce
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka