‘Kwibuka binyuze mu bihangano’ imurikabikorwa rije kumara iminsi 100
Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, wabereye mu ngoro y’Ubuhanzi n’Ubugeni (Rwanda Art Miseum), iherereye ahahoze ari kwa Habyarimana, hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa rizamara iminsi 100, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwibuka binyuze mu bihangano’(Kwibuka through artworks) rigizwe n’ibihangano 25.

Iri murika ryatangijwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mata 2019, ryateguwe n’ Ingoro z’ Igihugu z’ Umurage w’u Rwanda (INMR) ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ Ubwiyunge ndetse n’ abahanzi umunani ku giti cyabo.
Umuyobozi mukuru w’ Ingoro z’ Igihugu z’ Umurage w’u Rwanda Amb. Robert Masozera yavuze ko abahanzi bakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside, bityo bakwiye no gukoresha impano zabo mu kubaka ejo heza h’igihugu ndetse no gukumira burundu genoside n’ ingengabitekerezo byayo binyuze mu bihangano byabo kuko ubutumwa burimo bwumvika cyane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert yagaragaje ko aho iyi ngoro y’ ubuhanzi n’ ubugeni iherereye habaye igicumbi cy’ itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside, bityo ko ari ikintu cyiza ko ubu hatangirwa ubutumwa bwiza bw’ abahanzi bugamije kubaka amahoro n’ ubumwe bw’Abanyarwanda.
Laurent Hategekimana, umwe mu bahanzi bafite ibihangano muri iri murika, yashimiye INMR ko yabahaye urubuga rwo kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bwo kwibuka binyuze mu bihangano.










Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|