Kwibuka bijye bitubera umwanya mwiza wo kwisuzuma - Minisitiri Sebahizi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, avuga ko kwibuka bikwiye kubera Abanyarwanda umwanya wo gusuzuma uko umutima wabo witandukanya n’ibibi bigiye kuri Jenoside.

Abakozi ba NIRDA bibutse abari abakozi ba IRST bazize Jenoside
Abakozi ba NIRDA bibutse abari abakozi ba IRST bazize Jenoside

Yabibwiye abakozi bo mu Kigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA), ubwo yifatanyaga na bo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Kwibuka ntitukabifate nk’aho ari ukureba ibibi gusa, ahubwo tujye tubifata nk’umwanya mwiza wo kwisuzuma, tukareba mu mitima yacu. Ese umutima wacu uteye ute uyu munsi? Umutima wacu witandukanya ute n’ikibi icyo ari cyo cyose twigira muri aya mateka?”

Yakomeje avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ubwayo idafatika, ikaba iba mu muntu imbere, hanyuma ikagaragarira mu bikorwa cyangwa mu mvugo cyangwa se nanone mu nyandiko.

Ati “Uko kwisuzuma rero kugomba kudufasha kwitandukanya n’ikintu icyo ari cyo cyose, gishobora kuganisha ku ihembera ry’ngengabitekerezo (ya Jenoside).

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari urugamba rw’amasasu, ndashima urwatubohoye rukatugeza aho turi, ubu turi mu rugamba rwo mu mitima yacu no mu mitwe yacu. Ni urugamba rukomeye rwo gusesengura ibyo tuvuga, ibyo twigisha, ibyo dusobanurira abana bacu.”

Minisitiri Sebahizi ati turi mu rugamba rukomeye rwo gusesengura ibyo tuvuga, ibyo twigisha abana bacu
Minisitiri Sebahizi ati turi mu rugamba rukomeye rwo gusesengura ibyo tuvuga, ibyo twigisha abana bacu

Yunzemo ati “Ni ukuvuga ngo kwigisha umwana kugira ngo avemo umuntu muzima uhereye ku byo wanyuzemo, ntabwo ari ibintu byoroshye. Kuko ushobora kumwigisha nabi, bikaba byamuviramo guhungabana. Dufite urugamba rukomeye.”

Ahereye ku kuba muri NIRDA, ahahoze hitwa IRST, ari ho abashakashatsi mu buhanga bwo kumenya umuntu (anthropology) b’Ababiligi, bakoreye ubushakashatsi bwavuyemo ko Abanyarwanda barimo amoko atatu ari yo Abatwa, Abatutsi n’Abahutu, yagize ati “Aha twicaye hari amateka ababaje, binashoboka yuko abashinzwe kubungabunga amateka bazahagira igicumbi cy’amateka turimo kwibuka uyu munsi.”

Yunzemo ati “Hari amateka ashingiye ku bantu tuzi, ariko hari n’amateka ashingiye ku banyamahanga bicaye bakadutekerereza, bakatwerekeza aho bifuza. Noneho ikibabaje, ubwo bushakashatsi babukoraga ku bantu bazima, bakanabica kugira ngo babakuremo ibyo bashaka gukoraho ubushakashatsi. Murumva aho ubwicanyi bwatangiriye! Bigakorwa n’umunyamahanga, yarangiza akatwumvisha yuko dutandukanye, akabyandika.”

Umuyobozi mukuru wa NIRDA we yabwiye abakozi ayobora ko kuri ubu bafite umukoro wo gukora ibiteza imbere Igihugu, nk’ikigo gifite mu nshingano gukora ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Umukoro wacu ni ukuzana ubumenyi bushya bwubaka inganda kugira ngo twubake Igihugu cyacu. Nanone ariko ariya mateka ntabwo twayasibanganya. Hagomba kumenyekana, abantu bakamenya ibyakorewe.”

Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Christian Sekomo, avuga ko bafite umukoro wo gukora ibiteza imbere igihugu
Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Christian Sekomo, avuga ko bafite umukoro wo gukora ibiteza imbere igihugu

Kugeza ubu abari abakozi ba IRST bamaze kumenyekana bazize Jenoside ni 23, ari na bo amazina yabo yanditse ku rwibutso rwa Jenoside rwaho. Kwibuka muri NIRDA byabaye ku itariki 16 Gicurasi 2025.

Urwibutso rwa Jenoside rwo muri NIRD
Urwibutso rwa Jenoside rwo muri NIRD
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka