Kwibuka 25: Jenoside yagize ubukana burenze ku bana b’ibitambambuga

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné uzwi ku izina rya Mibirizi, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu benshi b’inzirakarengane, ariko yagera ku bana b’ibitambambuga ikabigirizaho nkana.

Umuhanzi Munyanshoza (ubanza iburyo mubari imbere), asanga jenoside yaragize ubukana burenze ku bibondo
Umuhanzi Munyanshoza (ubanza iburyo mubari imbere), asanga jenoside yaragize ubukana burenze ku bibondo

Munyasnhoza avuga ko abicaga abantu muri Jenoside, bageraga ku bana b’ibitambambuga bataramenya ubwenge bakabica urupfu rubi, kuri we avuga ko birenze ubunyamaswa.

Yabivuze kuri uyu wa kabiri 09 Mata 2019, ubwo Umuryango ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’ wibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, unibuka ku nshuro ya cyenda, abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside.

Icyo gikorwa cyabereye ku rwubutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, hamwe mu hiciwe abana ku buryo bw’agashinyaguro.

Umuryango ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’ watangijwe na Ndayisaba Fabrice ufite imyaka 23 ubu mu 2009, ugamije kwigisha abana bato indagagaciro n’umuco binyuze mu mupira w’amaguru.

Kuva mu 2011 watangije ibikorwa byihariye byo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abana ba NFF basuye urwibutso rwa Ntarama
Abana ba NFF basuye urwibutso rwa Ntarama

Abana bari bahungiye mu Kiriziya Gaturika Santarari ya Ntarama, bari bahunganye n’ababyeyi babo, bamwe babahetse, abashoboye kwigenza bagenda.

Hari kandi abana bigaga mu mashuri abanza nabo bari bahahungiye, ndetse muri uru rwibutso hagaragara bimwe mu bikoresho by’ishuri nk’amakaye, ibitabo n’amakaramu yabo, nk’ikimenyetso cy’uko bari bahunze ariko bibwira ko mu gihe gito bazasubira ku ishuri.

Nyamara ariko, nk’uko bitangazwa na Innocent Ruzigana, umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) ukorera ku rwibutso rwa Ntarama, abana bahungiye kuri iyi kiliziya bishwe nabi, kuko abenshi biciwe mu ishuri bigiragamo gatigisimu, bakicwa bakubiswe ku nkuta z’iryo shuri.

Munyanshoza Dieudonné, umwe mu bifatanyije na ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’ mu gikorwa cyo kwibuka, nawe yemeza ko mu gihe cya Jenoside, abana bato bishwe mu buryo bubabaje cyane, kuburyo birenga ubwenge bw’umuntu kubyumva.

Ati” Nta kindi kintu wasobanura, mbona birenze kugira ubugome kugeza aho wica uruhinja, noneho si no kurwica gusa, kurufata ugakubita ku nkuta! Noneho kuba umuntu adashobora kukurwanya! Kubona nk’umuntu w’umusirikare afata umwana agakubita ku rukuta, agafata umwana w’uruhinja akamurasa, ni ibintu birenze! Ni aho Jenoside yagiriye ubukana cyane”.

Abana babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Abana babanje gukora urugendo rwo kwibuka

Mu gusura urwibutso rwa Ntarama, iyo abana bageze mu ishuri abana bigiragamo gatigisimu, bahasiga ubutumwa bwanditse.

Umwe mu bana bagize ‘Ndayisaba fabric Foundation’ witwa Deborah Igihozo yanditse ati” Tuzabibuka igihe cyose”.

Ndayisaba Fabrice we ati” Tuzahora tubazirikana ibihe byose bana b’u Rwanda, turi kumwe”.

Uwimana Augustin, umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri yisumbuye, nawe avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yageze ku bana bato cyane ikabagiraho ubukana burenze imyumvire y’umuntu.

Uwimana kandi avuga ko iyo myumvire yo kwica kugera no ku mwana ukiri mu nda ya nyina, ari ikimenyetso cy’uko Jenoside yari yarateguwe kandi umugambi ukaba wari uwo kurimbura Abatutsi burundu.

Avuga kandi ko abo bana bose bishwe ari ingufu igihugu cyatakaje, kuburyo iyo baticwa aho igihugu kigeze ubu kiba cyaraharenze.

Kiriziya ya Ntarama yiciwemo Abatutsi, harimo n'abana bato cyane
Kiriziya ya Ntarama yiciwemo Abatutsi, harimo n’abana bato cyane

Ati”uwakoze Jenoside yasenye igihugu.Ariko ku bw’amahirwe ibyo yashakaga ntiyabigezeho. Ingaruka n’igihombo igihugu cyagize, ni uko cyatakaje imbaraga, kuburyo aho tugeze ubungubu muri 2019, nibwira ko iyo hataza kuba Jenoside tuba tugeze kure”.

Umuhuzabikorwa wa ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’, Ndinimana Jean Luc, avuga ko muri rusange uyu muryango ukangurira abanyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko cyane cyane abakiri bato bakigishwa amateka yaranze igihugu, kuko aribo bazaba bagituye mu bihe biri imbere.

Ati”Ubutumwa twaha abandi ni uko abantu bagomba kwirinda Jenoside n’ikindi cyose cyatuma iba, cyane cyane kandi tukigisha abana n’ibibondo kugirango bakure bazi amateka yaranze iki gihugu kugirango ntibizongere ukundi, kuko igiti kigororwa kikiri gito”.

Mu kwibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside kandi, Miss rwanda 2019 Nimwiza megan nawe yifatanije na ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’.

Aha ku rwibutso rwa Ntarama nta mibare izwi y’abana bato bahiciwe, ariko muri rusange urwibutso rushyinguyemo abantu barenga ibihumbi bitanu.

Imibare itangwa na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), igaragaza ko mu bantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abari bakiri bato kuva ku wari ukivuka kugera ku myaka 24 aribo benshi, bangana na 53,8% by’abishwe bose, ni ukuvuga ko barenga ibihumbi 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka