Kuva muri MRND mu myaka ya za 90 byari uguhara amagara - Dr. Iyamuremye

Nyuma y’uko amashyaka yari amaze kuba menshi ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ivangura bwariho muri icyo gihe mu mwaka wa 1990, kuva mu ishyaka rya MRND byasaga no guhara amagara.

Dr. Augustin Iyamuremye, Perezida wa Sena
Dr. Augustin Iyamuremye, Perezida wa Sena

Ibyo byatangajwe na Dr. Augustin Iyamuremye, Perezida wa Sena, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mata 2020, ari na bwo hashojwe icyumweru cy’icyunamo kibanziriza iminsi ijana yo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri iyi taliki ya 13 Mata, ni bwo ubusanzwe hibukwa abanyepolitique bazize Jenoside yakorewe Abatusti n’abandi barwanyaga ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kiganiro bamwe mu Basenateri barimo Perezida wa Sena Iyamuremye Augustin, Senateri Odette Nyiramirimo, Tito Rutaremara n’abandi bayobozi batandukanye bagiranye na TVR, bagarutse ku ruhare rw’amashyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no ku banyepolitike batifuje kwifatanya na Guverinoma ya Habyarimana yari ifite umugambi mubisha wo kumaraho Abatutsi.

Perezida wa Sena, Iyamuremye Augustin, yatangaje ko kuva mu ishyaka rya MRND rya Habyarimana ryagenderaga ku macakubiri mu myaka ya 90, byari nko kwiyahura kuko benshi babigerageje bagirirwaga nabi abandi bakavanwa mu mirimo.

Icyakora yavuze ko nyuma iryo shyaka ryaje gutakaza abayoboke benshi kuko bemeraga gusinya amasezerano ya Arusha yo kugarura amahoro no kwimakaza ubumwe.

Yagize ati “Kugira ngo uve muri MRND cyane cyane igifite Ministeri zose, Guverinoma yose, kwari ukwihara amagara, kuko abenshi birukanwe ku kazi, abandi bagirirwa nabi, ariko abantu baje kuva muri iryo shyaka, ubwinshi bwabo butuma bagira ingufu”.

Umunyabanga w’Ishyaka PL, Odette Nyiramirimo, wari umunyepolitike muri icyo gihe, na we yemeza ko abantu batangiye kujya mu mashyaka atandukanye bigatera ubwoba MRND ari bwo yatangiye kubagirira nabi.

Yagize ati “Amashyaka yari afite imikorere ariko byaje kugeraho noneho MRND igerageza kujya itangira abantu bagiye muri za mitingi, niba PSD yagiye muri mitingi mu majyepho, ugasanga bashyizeho abantu babatangira, bagakubitwa, baterwa amabuye abandi bakicwa.

Abaturage benshi bari bamaze kubona ko ishyaka rya MRND ritagendera kuri demukarasi baratangiye kuyoboka andi mashyaka arimo na PL.

Gusa bitewe n’uko uwiyandikishije mu ishyaka yahabwaga ikarita, benshi ugasanga bafite amarika atandukanye kugira ngo nihagira ubabaza niba ari abayoboke ba MRND babashe gukiza amagara yabo”.

Muri iki kiganiro kandi hagarutswe k’ukuntu Habyarimana yifashishaga ishyaka rya CDR kugira ngo ashyire mu bikorwa imigambi ye yo guhemukira Abatutsi, ari na yo mpamvu ishyaka CDR ritigeze risinya ku masezerano y’amahoro ya Arusha hagati y’ishyaka rya FPR Inkotanyi na MRND, ndetse n’andi mashyaka yari mu gihugu icyo gihe kubera ko ayo masezerano yakuragaho ivangura iryo ari ryo ryose.

Ku rwibutso rwa Rebero ni ho hashyinguye bamwe mu banyapolitike bamenyekanye cyane barimo Frederic Nzamurambaho wari Perezida w’Ishyaka PSD, Jean Pierre Mushimiyimana na we wari muri PSD, Charles Kayiranga na Landouard Ndasingwa bari mu ishyaka PL ndetse n’abandi.

Hagati aho, Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe, we warwanyije cyane ivangura hagati y’Abatutsi n’abahutu akaza kwicwa Jenoside igitangira, we yashyinguye ku Gicumbi cy’Intwari i Remera, na we akaba azirikanwa kuri iyi taliki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka