Kutiga byoroheye Leta gushora Abahutu muri Jenoside

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko kutiga kw’Abanyarwanda bo mu gihe cya Jenoside byabateye ubukene n’ubujiji bituma bashukwa kwica ngo babone imitungo bataruhiye.

Mushabe David Claudian umuyobozi w'akarere ka Nyagatare uvuga ko kutigisha abaturage byatumye byoroha kubashuka.
Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare uvuga ko kutigisha abaturage byatumye byoroha kubashuka.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko Leta ya Habyarimana yabujije Abanyarwanda kwiga kugira ngo batajijuka bakabasha guhitamo neza.

Ati “Habyarimana yabujije Abanyarwanda kwiga ahubwo bakirirwa baririmba Perezida, batambaye inkweto, barwaye amavunja, inda mu mutwe, batiga ariko bakakubwira ngo uriya ni umwica uramukuraho iki n’iki ukemera kubera ubujiji.”

Mushabe avuga ko Leta yifuza ko abaturage bayo babaho neza iha mahirwe buri wese akajya mu ishuri, agakorera Leta cyangwa akihangira umurirmo.

Yemeza ko umuntu wize aba asobanukiwe ku buryo atashukwa gukora amarorerwa nka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Ubu umwana wese afite uburenganzira bwo kwiga kandi mubashyigikire bige neza, Leta idashaka ko abantu bapfa ni ibigisha bagasobanukirwa.”

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Mata 2019, ubwo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gatunda hibukwaga abari abakozi ba Komini Muvumba yavuyemo akarere ka Nyagatare.

Abakozi b'akarere ka Nyagatare bunamira abakozi bagenzi babo bakoreraga Komini Muvumba
Abakozi b’akarere ka Nyagatare bunamira abakozi bagenzi babo bakoreraga Komini Muvumba

Ni urwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 23 harimo 5 bari abakozi b’icyahoze ari Komini Muvumba.

Twagirayezu Emmanuel umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyagatare avuga ko hari abantu benshi bibwira ko muri aka karere nta Jenoside yahabaye kuko Inkotanyi zahageze mbere nyamara kenshi biterwa n’uko n’ababizi bahisha uko kuri.

Avuga ko bamwe mu Banyarwanda bagifite imitekerereze itari myiza aho usanga umukozi aza mu kazi abandi bagatangira kwibaza uko aje n’aho aturutse nyamara bose bakarebye buri wese icyo ashinzwe.

Ati “N’ubwo tuzi gusigiriza tukanabyinirira, bamwe mu Banyarwanda ntibarakira, umuntu agere mu kazi babanze kwibaza aho akomoka, mbere yo kuganira nawe ukabanza kwibaza ngo uriya ni iki? “

“Nturebe icyo yaje gukora ahubwo ukareba uwo ariwe, ibyo nk’abakozi mukwiye kubireka mukareba akazi mwasabye mukaba ari ko mukora.”

Abiciwe ahari urwibutso rwa Gatunda ngo babanzaga gufungirwa muri kasho nyuma bakicwa.

Umwe mu bagize imiryango ifite ababo baruhukiye ku rwibutso rwa Gatunda yunamira ababo.
Umwe mu bagize imiryango ifite ababo baruhukiye ku rwibutso rwa Gatunda yunamira ababo.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo nemeranwa na Mayor wa Nyagatare.Abantu bize nibo batwitse uru Rwanda.Ahubwo iyo baza kwiga bose nta mututsi wari gusigara!!!Doctors bishe abarwayi babo mu bitaro,Senior Officers bize mu Bubirigi,Intiti zaminuje ku isi hose no muli UNR,abarimu bo mu Rwanda hose,Pastors na Padiri baminuje muli Theology,etc...nibo bapanze cyangwa bigishije Genocide.Abize nyamwinshi usanga aribo ba mbere mu guhonyora amategeko y’Imana:Bariba,barya ruswa,barasambana,barabeshya,bikubira umutungo w’igihugu biha umushahara munini cyane,bakora amanyanga menshi,etc...batitaye kubyo bible ivuga.Birababaje cyane.Usanga abantu bataminuje aribo ahubwo bashaka Imana cyane.Uzarebe baliya bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Benshi ni abakene batize.

hitimana yanditse ku itariki ya: 12-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka