Kutagera aho abacu baruhukiye biratuvuna ariko turihangana - Abarokotse Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko kuba batabasha kugera ku nzibutso ngo bunamire ababo bibavuna, ariko ngo barabyihanganira bakabibukira aho bari kuko bagomba kwirinda Coronavirus.

Urwibutso rwa Nyange, rwubatse kuri Paruwasi mu rwego rwo guha icyubahiro abasenyeweho kiliziya
Urwibutso rwa Nyange, rwubatse kuri Paruwasi mu rwego rwo guha icyubahiro abasenyeweho kiliziya

Ibi barabivuga mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cy’icyunamo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwibuka bikaba bitarimo kuba nk’uko bisanzwe kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange, ari byo bituma abantu batagera ahashyinguye ababo.

Ibyo ariko ngo ntibibuza abarokotse Jenoside kwibuka ababo nubwo bitaboroheye, kuko bavuga ko ntawabura uko yibuka uwo yakundaga, nk’uko Mujawamariya Eugénie warokokeye mu Karere ka Kayonza abisobanura.

Agira ati “Birakomeye kuba muri iki gihe tutabasha kugera aho abacu bashyinguye, nkanjye abanjye bashyinguye i Kiziguro n’i Mukarange. Najyagayo nkabunamira kimwe n’abandi bishwe rumwe, ariko ubu ntibikunda kubera icyorezo cya Coronavirus, gusa ntiturekeraho kubatekereza”.

Ku rwibutso rwa Mukarange, hamwe mu ho Mujawamariya Eugénie yajyaga ajya kwibukira abe mu bihe bisanzwe
Ku rwibutso rwa Mukarange, hamwe mu ho Mujawamariya Eugénie yajyaga ajya kwibukira abe mu bihe bisanzwe

Ati “Erega ubundi uwawe aho yaba ari hose aguhora ku mutuma, ntiwarara na rimwe utamwibutse. Ikindi ubu dukurikira ibiganiro kuri radiyo na televiziyo, tukumva ubuhamya bw’abarokotse, tukumva abayobozi baduhumuriza bityo tukumva turi kumwe n’abacu, cyane ko natwe tugomba kwirinda icyo cyorezo”.

Uwo mubyeyi akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda ikunda abaturage bayo, ari yo mpamvu bagomba kuyumvira bakaguma mu rugo kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Fontaine Abraham, wo mu Karere ka Nyaruguru, na we avuga ko uburyo bwo kwibuka bugoye muri iki gihe cya Guma mu rugo, gusa ngo we na bagenzi be bahuje ikibazo biyambaza ikoranabuhanga rya telefone n’ibindi bikabafasha.

Ati “Icyo dukora muri iki gihe tugomba kuguma mu rugo, twifashisha telefone cyane cyane izi zigezweho tugakora imbuga za Whatsapp tukaba ari ho tuganirira twibukiranya amateka yacu. Twoherezanya indirimbo zo kwibuka tukumva tuguwe neza nubwo byari kuba byiza hatari iki cyorezo tugahura tukajya kunamira abacu”.

Ku rwibutso rwa Kibeho, hamwe mu ho abatuye n'abavuka muri Nyaruguru bajya kwibukira mu bihe bisanzwe
Ku rwibutso rwa Kibeho, hamwe mu ho abatuye n’abavuka muri Nyaruguru bajya kwibukira mu bihe bisanzwe

Ati “Ikindi hano i Nyaruguru hari bamwe muri twebwe bahimba indirimbo zo kwibuka, wakumva umuntu uzi aririmba agaruka ku mateka y’abantu azi nawe uzi, avuga imisozi y’iwacu ukumva nibura uraruhutse. Ni ubwo buryo tubikoramo kandi tukumva biraduhumuriza, kandi tukubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda Covid-19, kuko tuzi ko Leta yacu idukunda”.

Fontaine akomeza avuga ko Abatutsi b’i Nyaruguru ahanini biciwe ahitwa Karama, Nshili, ahitwa Busanze, Kibeho ndetse na Cyahinda, aho hose ngo akaba ari ho bajyaga bajya kwibukira ababo bishwe muri Jenoside.

Kuba rero batabasha kujyayo ngo ni ibintu bibagora ariko bakabyihanganira kubera ikibazo gihari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, ubwo yari mu kiganiro cyanyuze ku maradiyo atandukanye, yongeye gusaba abarokotse gukomeza kwibukira mu ngo zabo.

Ati “Turi mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo, uburyo bwo kucyirinda ni uguhama imuhira. Twemere twibukire mu ngo, indabo uwashaka yazitegura, akagira ahantu azirambika mu rugo hakaba ahantu yibukira abe, icyorezo nikirangira ashobora kuzajya ku nzibutso ariko ubu twemere ibyo amabwiriza yo kurwanya icyo cyorezo avuga, nitugitsinda tuzaba duhesheje icyubahiro abacu”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, na we ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo ku wa kabiri tariki 7 Mata 2020, yagize ati “Ibihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse, hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa”.

Kwibuka ku nshuro ya 26 bizakomeza kubera mu ngo, ariko ibiganiro bitandukanye bijyanye n’icyo gikorwa bizakomeza kunyura ku maradiyo na televiziyo bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka