Kutabona amakuru ku bacu ntibikatubuze kubunamira - Prof Dusingizemungu

Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko abarokotse Jenoside badakwiye kureka kunamira ababo ngo kuko batazi aho baguye.

Mu Karere ka Gisagara bibukiye ku rwibutso rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 43 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Mu Karere ka Gisagara bibukiye ku rwibutso rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 43 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Yanabigarutseho ku wa Gatandatu, ku itariki 9 Kamena 2018, mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 43 y’Abatutsi bazize Jenoside, i Kabuye mu Karere ka Gisagara.

Uhagarariye Ibuka muri ako karere yari yagaragaje ko bakibabajwe kandi banatonekwa no kuba bataramenya aho ababo baguye hose, ngo babashe kubashyingura mu cyubahiro.

Perezida wa IBUKA Prof Dusingizemungu
Perezida wa IBUKA Prof Dusingizemungu

Yagize ati "Abatwiciye cyangwa abazi aho abacu biciwe, ntabwo baratwereka aho babiciye. Abaturage baracyajya guhinga bagasanga imibiri mu mpavu cyangwa ahantu hahinzwe, bigaragara ko bagiye babarenzaho itaka. Ibyo biradutoneka, bya bikomere byarimo byomorwa bigasubira inyuma."

Habaye n'igikorwa cyo kwimurira imibiri mu rwibutso rushya
Habaye n’igikorwa cyo kwimurira imibiri mu rwibutso rushya

Dr. Dusingizemungu yabwiye abarokotse Jenoside b’i Gisagara ko icyunamo ari inzira ituma umuntu ava mu rupfu, bityo hakaba nta cyababuza kunamira ababo, kabone n’ubwo bataba bazi aho imibiri yabo yajugunywe.

Ati "Uvuye Kigali cyangwa ahandi, utazi aho abawe baguye, uzaze hano kuko hari igihe bashobora kuba bashyinguye hano. Kuba tutarabona amakuru y’aho bagiye ntibikatubuze inzira twatangiye yo gukorera icyunamo abacu."

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye rwatwaye asaga miriyoni 450Frw
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye rwatwaye asaga miriyoni 450Frw

Uwo muyobozi kandi yavuze ko abarokotse Jenoside badakwiye gupfukamira abanga kubabwira aho imibiri y’ababo iherereye.

Ati "Ntabwo nyuma y’imyaka 24 tugomba gukomeza gupfukama ngo nimuduhe amakuru nimuduhe amakuru. Abazajya baduha amakuru tutarinze kubapfukamira bo tuzajya dukora igikorwa cyacu."

Yunzemo ati "Gukomeza kubabwira [abazi ahari imibiri] ngo mutubabarire kubera ko hari ahantu mukituziritse, batuzirika se, bagenga ubuzima bwacu? Ntabwo ari bo Mana.Tubabone cyangwa se ntitubabone, tugomba kubibuka."

Minisitiri w’umuco na siporo, Julienne Uwacu, na we yunganiye Prof. Dusingizemungu, avuga ko uwo bizagaragara ko atatanze amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe kandi ayazi,azabihanirwa.

Minisitiri w'Umuco na Siporo na we yari yitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w’Umuco na Siporo na we yari yitabiriye iki gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka