Kurwanya abapfobya Jenoside by’ubukuri ni ukubima amatwi -Siboyintore
Perezida wa Ibuka (umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi) mu Murenge wa Tumba wo mu Karere ka Huye, Théodat Siboyintore avuga ko kurwanya by’ukuri abapfobya Jenoside ari ukubima amatwi.
Ibi yabitangaje ku wa 07 Mata 2015 ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Tumba mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Siboyintore yagize ati “Abapfobya [Jenoside] numva badakwiye kuduhangayika. Icyo mbasaba ni ugukomeza kubarwanya… ariko kubarwanya kwiza ni ukubima amatwi. Tukagendera ku kuri twese twemera”.

Yavuze kandi ko ubundi buryo bwiza bwo kurwanya abapfobya jenoside ari uguha agaciro igihe cyagenewe kwibuka abayizize.
Ati “icyo nsaba ni uko natwe ubwacu tutakwipfobereza. Kwipfobereza mvuga ni ukudaha agaciro igihe tugomba kwibuka. Abo bandi bo ntibaduhangayitse kuko twizeye imirongo migari igihugu cyacu kigenderaho”.
Senateri Prof. Laurent Nkusi wari waje kwifatanya n’abanyetumba yavuze ko abapfobya jenoside ari benshi, baba abari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Yavuze kandi uko babigenza iyo bapfobya agira ati “baravuga bati muravuga miliyoni yapfuye? Iyo miliyoni se yabaga he? Turakoresha twebwe ibarura ryo muri mirongo irindwi na kangahe. Abandi bati ntimubizi, buriya jenoside ntiyabereye mu Rwanda, yabereye muri Kongo. Burya abapfuye mu Rwanda benshi ni abahutu”.

Senateri Prof. Nkusi yabwiye abanyetumba ko Jenoside atari umubare wabo yahitanye ahubwo ari ugushaka guhanaguraho ubwoko runaka.
Abitabiriye ibiganiro kandi bibukijwe ko abazi ahari imibiri y’abazize Jenoside bakwiye gutanga ayo makuru maze igashyingurwa, ndetse bakajya bitabira kwibuka bose.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka ati “kugeza n’ubu hari abatarabona ababo kandi turi kubaka inzibutso. Ubwo rero twaba turi gukora ikinyuranyo. Ntiwaba uri kubaka inzibutso ngo wange kwerekana aho abantu bajugunywe, tubashyingure”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|