Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
Tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwanda hazibukwa imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni imiryango yishwe mu turere twose tw’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi ijana, ariko imiryango myinshi yazimye ikaba yari iherereye mu bice ingabo z’Inkotanyi zitabashije kugeramo vuba mu gihe cy’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Ni imiryango yari mu bice byari birinzwe mu buryo bukomeye n’ingabo z’amahanga zitwaga ko zaje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango GAERG uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bugaragaza ko imiryango myinshi yazimye yari iherereye mu turere twa Karongi na Nyamagabe, tukaba ari tumwe mu turere twari tugize agace kiswe ‘Zone Turquoise’.
N’ubwo Akarere ka Rutsiro katari muri Zone Turquoise, hari abatutsi benshi bayihungiyemo bizera kuzarengerwa n’ubuyobozi ariko ntibashobora kubigeraho, benshi bakaba bariciwe muri Stade Gatwaro na Home Saint Jean biri mu Murenge wa Bwishyura ubu.
Akarere ka Rutsiro kari ku mwanya wa 11 mu kugira umubare w’imiryango myinshi yazimye aho gafite 621 igizwe n’abantu 2983, kandi imiryango 214 yazimye iri mu Murenge wa Boneza.
Iyo bavuze umuryango wazimye, baba bavuze umuryango wishwe ntihagire ushobora kurokoka, haba umutware w’urugo, umugore n’abana.
Umudugudu wa Muyange ni umwe mu midugudu yaguyemo abantu benshi ndetse habonekamo imiryango 25 yazimye, harimo umuryango wa Ndekezi Tharicisse Uziya wishwe tariki ya 8 Mata 1994, bapfa barimo gusenga.
Umuryango wa Ndekezi wizeye gusenga utsembwa n’interahamwe
Ndekezi Tharicisse Uziya yavutse mu 1951 mu muryango w’Abahanga, Jenoside yakorewe abatutsi yabaye ari umudiyakoni mu itorero ADPR muri Segiteri Busanza, afite abana umunani barimo abakobwa batanu n’abahungu batatu ndetse yitegura kubona umwuzukuru kuko umwe mu bakobwa be "Mutesi" bamwishe atwite.
Ndekezi wari ufite imyaka 45 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, yari asanzwe yitwa Magorwa kubera kugirirwa nabi n’insoresore za CDR na MRND bamuhora ko ari Umututsi.
Bamwe mu bamuzi bavuga ko yari yarabaye igikange kuko iyo yabonaga abantu benshi yanyuraga mu bisambu atinya kugirirwa nabi.
N’ubwo yari umudiyakoni yigisha abantu kugira imyitwarire myiza no gukunda Imana babihereye kuri begenzi be, ni umwe mu bantu batigeze berekwa urukundo kuko interahamwe zamusangaga iwe zikamusahura ibyo atunze agakomeza gutuza.
Jenoside itangira muri Busanza
Tariki ya 7 Mata 1994, inkuru y’urupfu rwa Perezida Habyarimana yatumye nta muturage wemererwa kuva mu rugo, ndetse mu gitondo muri uwo murenge wo mu cyaro kegereye ikiyaga cya Kivu bariyeri zari zamazwe gushyirwaho, maze abari abayobozi b’interahamwe na CRD n’abandi babiyunzeho batangira gukora inama zo kwica Abatutsi.
Eric Rurangirwa yari umusore w’imyaka 24, avuga ko abantu babujijwe kuva mu ngo mu gihe interahamwe zakoraga inama y’uburyo Abatutsi bagomba kwicwa.
Agira ati "Mu gihe ubwoba bwari bwatashye abantu, Ndekezi n’umuryango we ntibigeze bava mu rugo kuva tariki ya 7 Mata, ahubwo bari batangiye ibikorwa byo gusenga".
Mu murenge wa Busanza Jenoside yatangijwe na konseye wa segiteri Kinunu wahereye ku Batutsi bari baturanye kimwe n’abari bahungiye iwe bizera ko ntacyo bazaba.
Tariki ya 8 Mata 1994, ni bwo Abatutsi batuye i Muyange yegeranye na Kinunu babonye nta bundi buhungiro, bamwe bagerageza kwishyira hamwe ngo birwaneho muri selile ya Muyange ndetse bashobora gusubiza inyuma ibitero bagabwaho n’interahamwe zifite intwaro gakondo inshuro ebyeri, ariko ku nshuro ya gatatu hazamo abafite imbunda na grenade bayobowe na Sgt Kambanda Alexandre wari umusirikare aba mu kigo cya gisirikare cya Mukamira ariko ubwo indege ya Habyarimana yagwaga, bwakeye yageze i Kinunu kuyobora ubwicanyi.
Bizimungu Ernest, umwe mu bahungiye i Muyange, avuga ko igitero cya mbere cy’interahamwe cyatangiye saa yine z’amanywa, gisubizwa inyuma hakoreshejwe amabuye, ikindi cyagarutse saa tanu na bwo gisubizwa inyuma maze bajya gushaka abafite imbunda bavuga ko harimo Umututsi "Nyambwana Dominique", wabaye umusirikare, badashobora kubatsinda badafite imbunda.
Igitero kiyobowe na Sgt Kambanda, Ndagijimana Emmanuel wari warabaye umusirikare ariko agirwa umurinzi w’ishyamba ndetse akajya no gutoza interahamwe mu Gishwati, Abudoni Kabanda wari warabaye umusirikare akivamo ariko atahana ibikoresho bya gisirikare birimo grenade yakoresheje mu kwica abatutsi.
Hari Nyirimanzi Desire wari ufite imodoka yakoreshwaga mu kujugunya Abatutsi bishwe mu ishyamba rya Magaba, hitwa Nyiramusambi ndetse kugeza n’ubu hari imibiri yaburiwe irengero.
Hari Kagoyi Antoine wari umwarimu, Nyamujugunya Daniel wari umupolisi wa Komini kayove hamwe na Burigadiye wa Komini, Turimungando Yolamu.
Abo bose bari bafite imbunda na grenade bafatanyije n’interahamwe zifite intwaro gakondo, ku isaha ya saa saba bashoboye gutatanya impunzi z’abatutsi babarirwa mu magana bari bishyize hamwe maze batangira kubica umugenda baberekeza inzira igana ku kiyaga cya Kivu, urugendo rureshya na 1,5km.
Ndekezi Tharicisse n’umuryango we bari mu nzu basenga Imana bavuga ko nta yandi mahungiro nk’uko byemezwa na Rurangirwa Eric bari kumwe.
Ati "Yambwiye ko twasenga tugapfa twihannye kuko ntaho guhungira, mubwira ko nzapfa niruka, nahise ngenda, yinjiza mu nzu abo mu muryango we batangira amasengesho kugeza interahamwe zibasenyeho inzu".
Urupfu rwa Ndekezi n’umuryango we
Ubwo interahamwe zari zimaze kwica Abatutsi bari bagiye bahunga umugenda bagana ku kiyaga cya Kivu, bazamutse umusozi bataha basanga umugabo Harindintwari Epaphra arimo guhinga imirima y’Abatutsi yari yamaze kubohoza, maze interahamwe zimubaza impamvu ataje kubafasha gukora ababwira ko arimo kubanekera.
Harindintwari yemeye icyaha atanga n’amakuru mu rukiko Gacaca rwarimo Bizimungu Ernest ugira ati "yatanze ubuhamya ko ari we warangiye interahamwe kwa Ndekezi azibwira ko ari Abatutsi zikagenda zikabica".
Interahamwe zasanze Ndekezi n’umuryango we mu nzu barimo gusenga zirabatemagura, harimo umuhungu wa Ndekezi witwa Nshimyuwera zakuyeho amaboko ku ntugu zombi, Murebwayire umukobwa wa Ndekezi wari urangije amashuri yisumbuye n’abandi bana bose, maze zirangije kubatemamgura zibasenyeraho inzu.
Urupfu rwa Nshimyuwera na Murebwayire
Nshimyuwera n’ubwo yari yatemaguwe ndetse yakuweho amaboko yashoboye kuva mu binonko by’inzu ariko abura kitabwaho kuko yirirwaga atabaza kubera uburibwe harabuze uwamufasha, ndetse n’interahamwe zanga kumwica ngo azicwe n’ububababare.
Abaturage bavuga ko igihe cyose Nshimyuwera yamaze isazi zimutumaho ku bisebe harabuze uwamuha imiti, yahoraga atabaza maze abaturage basaba interahamwe yitwa Hinda kubakiza urusaku ibona kumwica.
Murebwayire watemanywe n’abo mu muryango we, ntiyashoboye guhita apfa, ahubwo yakomeje gutabariza mu binonko yarunzweho, maze umwe mu baturanyi, Kubwimana Antoine, wasenganaga na Ndekezi aza kumukuramo.
Ati "Kubwimana ntiyarafite aho kumujyana kuko na we interahamwe zari zimumereye nabi, gusa yashoboye kuza amukuraho ibinonko by’inzu, agerageza kumwomora ibisebe, ubundi akajya amuzanira ibyo kurya ariko atamukuye aho".
N’ubwo Kubwimana yagerageje kumushyiraho imiti gakondo, ntiyashoboraga kuvura ibikomere by’imihoro yari yatemaguwe hiyongeraho imbeho byaje kuviramo Murebwayire gupfa, maze umuryango wa Ndekezi uzima utyo.
Ubwicanyi ndengakamere muri Muyange bwahitanye imiryango 25 yazimye, gusa buri nkuru igira kibara, ariko imisozi ya Muyange ni yo ibitse amabanga y’uburyo Abatutsi bari bayituyeho bishwe, ubu hamwe hakaba ari amatongo ahandi hakaba haribagiranye ko hari hatuye imiryango kuko ntakimenyetso cyagaragaza ko hari hatuwe.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
- #Kwibuka27: Ko tugenda dusaza, abazadukomokaho tuzabasigira iki?
Ohereza igitekerezo
|
Umugani w’Ikilatini uravuga ngo:"Homo Homini Lupus Est" (Ikirura cy’umuntu ni umuntu).Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhisomeye.