Kuki abavutse nyuma ya Jenoside bahungabana?

Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe, Gasana Magnus, avuga ko abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungabana kubera ko rihererekanywa ikiragano ku kindi.

Abagira ihungabana mu gihe cyo kwibuka bafashwa kuruhuka bakitabwaho n'abahugukiwe ibyerekeranye n'ihungabana
Abagira ihungabana mu gihe cyo kwibuka bafashwa kuruhuka bakitabwaho n’abahugukiwe ibyerekeranye n’ihungabana

Anavuga ibimenyetso byaryo n’uburyo urifite yitabwaho, ariko ko umuryango we ari wo ufite uruhare runini kurusha abaganga n’ubwo ubufatanye bwa bose bwuzuzanya kugira ngo akire byuzuye.

Ubushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2018 na Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside na Minisiteri y’Umuco na Siporo bwari bugamije kumenya uko ibibazo byo mu mutwe bihagaze mu gihugu, uko ikibazo cy’ihungabana n’ibindi bibazo byo mu mutwe kimeze ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwerekanye ko mu babajijwe bafite hagati y’imyaka 14-35 mu banyarwanda bose, hafi 4% bagaragayeho ibimenyetso by’ihungabana.

Ku bacitse ku icumu umubare ni munini aho 27% bafite hagati y’imyaka 24-65 babajijwe bari bafite ibimenyetso by’ihungabana.

Ku bijyanye n’agahinda gakabije, mu banyarwanda bafite hagati y’imyaka 14-35, abagera kuri 12% bari bafite iyi ndwara naho mu bacitse ku icumu bafite hagati ya 24-65, abari bayifite ni 35%.

Mu kiganiro KT Radio yagiranye n’umuganga w’ubuzima bwo mu mutwe witwa Gasana Magnus, yasobanuye ibimenyetso ufite ihungabana agaragaza.

Yagize ati “Ashobora kurwara indwara nk’umwijima, impyiko, igifu, umutwe udakira, ihindagurika ry’imihango ku bagore n’abakobwa, isesemi no kuruka, kugira umwuma agahorana inyota idashira, kunanirwa kwihagarika no kwituma bigoye, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, mbese akumva ubuzima bwe bwose burimo icyuho, akabaho ubuzima budasanzwe.”

Ihungabana rirahererekanywa

Mu gihe abantu bibaza impamvu abana batabonye Jenoside bagerwaho n’ihungabana, Muganga Magnus asobanura ko rihererekanywa ikiragano ku kindi, aho yatanze ingero nko kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ubu bageze ku kiragano cya gatatu bagaragaza ko bagira ihungabana. Abasangwabutaka bo muri Australia nyuma y’imyaka 1000 na bon go bararigaragaza. Muganga Magnus ati “Hari ikintu kitari mu maraso ariko uhereza (Transgenerationnelle).”

Muganga Magnus avuga ko uwagezweho n’ihungabana avurwa byuzuye habayeho ubufatanye bw’umuryango n’abaganga.

Yagize ati “Gusana uyu muntu byuzuye bibaho ariko bikorewe mu muryango, naho kwa muganga ntabwo twuzuza iyo umuryango utatwujuje. Dushobora guterura byinshi, tugaterura igisenge ariko tukabura inkingi ya mwamba ari yo muryango.”

Yakomeje ati “Abaganga bomora neza iyo umuryango uri busigirize, kandi iyo uwahungabanye avuwe neza nibwo haba hari icyizere cy’uko atazarihereza abazamukomokaho.”

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo benshi bafite ikibazo cy’ihungabana n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka