Kudashyingura ababo bishwe muri Jenoside bituma bahora bahanze amaso kongera kubabona

Bamwe mu barokokeye mu cyahoze ari komine Gitesi, ubu ni mu Karere ka karongi, bavuga ko kuba batarabonye imibiri y’ababo bishwe muri jenoside ngo babashyingure ngo bituma banga guheba bakibwira ko baba bakiriho.

Hibutswe n'abajugunwe mu kiyaga cya Kivu baburiwe irengero
Hibutswe n’abajugunwe mu kiyaga cya Kivu baburiwe irengero

Babitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 25 Mata 2018, ubwo hibukwaga abanyeshuri n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abanyeshuri bibutse ni abiga mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro IPRC Karongi, bibutse abigaga mu ishuri rya Nyamushaba ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Mukagasana Esther, umwe mu bari baje kwibuka yagize ati “Iyo ushyinguye umuntu uraruhuka, kuko njyewe jyampura n’umuntu namubaza nti ‘uri uwahe mbabona asa n’abantu bacu ngakomeza kumukurikirana’.

Mukagasana avuga ko kutabona abe ngo abashyingure bituma ahora yibwira ko bakiriho
Mukagasana avuga ko kutabona abe ngo abashyingure bituma ahora yibwira ko bakiriho

Uhora wumva ko uko warokotse nawe yaba yararokotse, kudashyingura ni ikintu kibi cyane gituma n’abantu badakira.”

Yungamo ati “Hari imiryango myinshi itarashoboye gushyingura ababo hari abo barohaga mu kiyaga cya kivu bakazika ntibongere kugaruka. Icyo twasaba ni uko abazi aho imibiri iri bajya bayiturangira ariko iyo tuzabura burundu tuzabyihanganira kuko ntakundi byagenda.”

Abanyeshuri bubuka abarimu na bagenzi babo bishwe bazira Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri bubuka abarimu na bagenzi babo bishwe bazira Jenoside yakorewe Abatutsi

Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse, avuga ko bazakomeza gukangurira ababa bazi aho imibiri y’abantu iri kubohoka bakayigaragaza cyane ko mu gihe nabo batayigaragaje ntamahoro bashobora kugira mu mutima.

Ati “Hari imibiri yabishwe muri jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka kandi hashobora kuba hari abazi aho iherereye ntibahavuge. Ni yo mpamvu dukomeza kubibutsa ko nabo bafite inshingano zo gutanga ayo makuru.”

Abarokokeye mu kigo cy’ishuri rya Nyamushaba basabye kandi ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, haba ku nkengero z’ikiyaga cya kivu bajugunyagamo abantu cyangwa kuri iryo shuri hakandikwa amazina no kuhashyira amafoto y’abahaguye.

Bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka