Ku mugezi wa Mukungwa hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri ako karere ko ku mugezi wa Mukungwa hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bwizeza ko ku mugezi wa Mukungwa hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwizeza ko ku mugezi wa Mukungwa hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Nzamwita Deogratias, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yabitangarije mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu murenge wa Mugungwa, tariki ya 13 Mata 2017.

Uwo muhango wabereye ku mugezi wa Mukungwa hibukwa Abatutsi bishwe bajugunywe muri uwo mugezi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Gakenke bahereye kera basaba ko kuri uwo mugezi no ku yindi migezi iri muri ako karere hakubakwa Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nzamwita yemeza ko noneho ubu ku mugezi wa Mukungwa hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside.

Agira ati “Icyo gitekerezo turacyagifite ni nayo mpamvu twaje hano kugira ngo iki gikorwa tugikorere ahangaha ariko nanone umwaka utaha (2018) ahangaha kuri uyu mugezi hazaba hari Urwibutso rujyanye n’inzibutso zijya ku migezi.”

Guverineri Musabyimana ahamagarira aba bafite amakuru y'ahakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga
Guverineri Musabyimana ahamagarira aba bafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga

Urwibutso rwa Jenoside ruzubakwa ku mugezi wa Mukungwa ruzaba rumeze nk’urukuta ubundi handikweho amazina amaze kumenyekana y’Abatutsi bishwe baroshwe muri uwo mugezi.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, Nsengimana Alfred asobanura ko nubwo hari imibare bashoboye kwegeranya y’Abatutsi bishwe baroshwe mu mugezi ariko hari n’abataramenyekana.

Agira ati “Imibare twashoboye kwegeranya y’abantu baroshwe mu mazi igera ku 167, ni ukuvuga abo mu cyahoze ari komine Gatonde, Ndusu, ndetse na bake twashoboye kumenya baturutse muri komine Giciye.

Ariko iyo mibare irarenga kuko nk’abagiye barohwa muri uyu mugezi wa Mukungwa uturutse ku kiraro cyerekeza i Kigali, abiciwe muri Kaminuza yari I Nyakinama iyo mibare ntirimo.

Urumva ko abantu baroshwe muri uru ruzi ni benshi ubwo mubufatanye tugomba kugenda tubamenya tukabibuka.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gakenke bahereye kera basaba ko ku mugezi wa Mukungwa hubakwa Urwibutso rwa Jenoside
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gakenke bahereye kera basaba ko ku mugezi wa Mukungwa hubakwa Urwibutso rwa Jenoside

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude ahamagarira abafite amakuru y’ahaba haherereye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga kugira ngo bahabwe icyubahiro bakwiye.

Agira ati “Byagora ko umutima wuruhuka mu gihe utarabona aho abawe bari ngo ubashyingure mu cyubahiro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka