Koreya y’Epfo: Dufite inshingano yo kurwanya Jenoside ntizasubire ukundi- Ambasaderi Isumbingabo

Abanyarwanda baba muri Koreya y’Amajyepfo, bifatanyije n’abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama ndetse n’inshuti nyinshi z’u Rwanda, mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ambasaderi Emma Francoise Isumbingabo uhagarariye u Rwanda muri Koreya y'Epfo
Ambasaderi Emma Francoise Isumbingabo uhagarariye u Rwanda muri Koreya y’Epfo

Uyu muhango wabaye Kuri uyu wa 7 Mata 2017, ukabera i Seoul mu Murwa mukuru wa Koreya y’Amajyepfo, wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka no kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi, ukurikirwa no gucana urumuri rw’icyizere ndetse n’ibiganiro bitandukanye byavugaga ku nsanganyamatsiko yo kwibuka.

Atangiza uyu muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Emma Francoise Isumbingabo yasobanuye ko, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwateye intambwe ndende mu kwiyubaka.

Yagize ati” Ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho nta wakekaga ko byari bushoboke mu myaka 23 ishize. Byaje gushoboka biturutse ko buyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.

Mu mwanya nk’uyu wo kwibuka ndashimira umukuru w’igihugu ku kuba yarabohoye u Rwanda akaba akomeje kuruteza imbere muri byinshi, kandi ndashima cyane ubutwari bw’Abanyarwanda badahwema kugaragaza mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo.’’

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama, Maj. Gen Jean Bosco Kazura, nawe yagarutse ku nzira ikomeye u Rwanda rwanyuzemo avuga ko abicanyi n’ubwo bakigerageza kongera kumarira Abanyarwanda ku icumu, batazabigeraho.

Ati” Ubuyobozi bw’Igihugu by’Umwihariko Ingabo z’u Rwanda, ntituzihanganira abagifite ibitekerezo byo kumarira ku icumu Abanyarwanda”.

Ndasaba amahanga yose guhaguruka akarwanya ingengabitekerezo ya Genocide ndetse n’abahakana Genocide bose, kuko bizatuma itazasubira ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.”

Maj Gen Jean Bosco Kazura yavuze ko amahanga akwiye gusenyera umugozi umwe mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside
Maj Gen Jean Bosco Kazura yavuze ko amahanga akwiye gusenyera umugozi umwe mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abandi bafashe amagambo bose bagarutse ku butwari bwaranze Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo mu kwiyubaka nyuma ya 1994.

Ambasaderi wa Angola yavuze ko igihugu cye nacyo cyanyuze mu mateka mabi y’ubwicanyi, bityo Angola ikaba ifite byinshi yakwigira ku Rwanda.

Uwari uhagarariye Guverinoma ya Korea y’Epfo muri uyu muhango nawe yagaragaje ko u Rwanda n’ubwo rwababajwe cyane n’akaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi, rutahwemye gukora uko rushoboye ngo rwiyubake.

Ati” Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Genocide biraha amahanga yose ubutumwa bwerekana ko niba u Rwanda rwarabashije kubigeraho, andi mahanga akwiye kurureberaho.”

Abanyarwanda n'inshuti zabo batuye muri Koreya y'Epfo baje kwifatanya muri Uyu muhango
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Koreya y’Epfo baje kwifatanya muri Uyu muhango

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo, Ayinebyona Eliab, nawe yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwunze Abanyarwanda kandi bukaba bukomeje kubateza imbere.

Yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese mu rwego rwo guha abarokotse icyizere cyo kubaho.

Ati ”Turibuka kugirango twubake umuryango mushya, igihugu gishya kizira inzangano n’ivangura kandi gica ukubiri na Jenoside”.

Yanasabye kandi urubyiruko kumva ko rufite inshingano y’umwihariko mu gufasha u Rwanda kurushaho gutera imbere ndetse no mu gusigasira ibyagezweho mu myaka 23 ishize.

Ayinebyona Eliab uyobora Diaspora Nyarwanda muri Koreya Y'Epfo
Ayinebyona Eliab uyobora Diaspora Nyarwanda muri Koreya Y’Epfo
Nyuma yo kwibuka bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma yo kwibuka bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka