Kiziguro: Imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 19 igeze kure

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo buratangaza ko imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi igenda neza muri uwo murenge, bukaba busaba buri wese uwutuye kuzitabira ibikorwa byose byo kwibuka barushaho guharanira kwigira.

Ibyo ni bimwe mu byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura mu gikorwa cy’umuganda wo gusukura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro ruherereye mu kagari k’Agakomeye muri uwo murenge.

Urwo rwibutso rushyinguyemo imibiri irenga 12,000 ngo isuku yarwo bagerageza n’ubusanzwe kuyitaho uko bashoboye nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro Kavutse Epiphanie.

Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 12.
Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 12.

Kavutse avuga ko bafatanije n’abana b’abanyeshuri bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyenshuri barokotse Jenoside (AERG) cyane cyane nk’iyo abo bana bari mu biruhuko ngo barusukura mu buryo bushoboka bwose, ariko n’iyo abo bana badahari ngo isuku y’urwo rwibutso bayishyira imbere cyane mu byo bakora byose bya buri munsi.

Yavuze ko n’ubwo bageregeza kurwitaho ariko ngo rubangamiwe n’aho ruherereye ubwaho kuko ngo ari mu ihuriro ry’aho abagenzi bategera moto n’ibindi binyabiziga, rukaba rwegereye umuhanda cyane.

Yaboneyeho no gusobanura uko imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi yifashe muri uwo murenge, akaba yaratangaje ko abaturage bose bagiye baganirizwa mu Tugari twabo uko bazitwara muri ibyo bihe.

Bakazanarushaho kwitabira gahunda zose ziteganijwe muri icyo gihe, kandi bakamagana uwo ariwe wese washaka gupfobya Jenoside yakorewe abatusti mu buyro ubwo ari bwo bwose.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka