Kiziguro: Imva esheshatu zari zishaje zimuriwe muri rumwe mu rwibutso rwa Kiziguro
Urwibutso rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo habereye igikorwa cyo kwimura imibiri yari ishyinguye mu rwibutso rwa kiziguro, muri zimwe mu mva zagaragaraga ko zitakimeze neza, igikorwa cyabaye Kuri uyu wa Gatanu tariki 19/04/2013.
Iyo mibiri yimuriwe mu yindi mva nshyashya kandi yubatse nezanayo iri muri urwo rwibutso.
Felecien Niyonziza uhagarariye umuryango Ibuka mu Karere ka Gatsibo, aganiraga na Kigali today yatangarije ko imva zimuwe zari zimaze gusaza, bityo ubuyobozi bukabona butategereza kozigwa ahubwo buhitamo kuzimurira mumva imwe ikomeye.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere, iki gikorwa cyatekerejwe mu mwaka ushize cyane ko biri no mu nshingano z’Akarere, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Esperence Uwimpuhwe.

Yagize ati:”Twari tumaze igihe tubiganiraho n’abacitse ku icumu bafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso rwa Kiziguro, kuko twari tumaze kubona ko izo mva zimaze gusaza bigaragara, ikindi na none ni uko kwita ku nzibutso no kuzifata neza biri mu nshingano z’Akarere”.
Ubusanzwe mu Karere ka Gatsibo kose habarirwa inzibutso zigera kuri ebyiri arizo; urwibutso rwa Remera n’urwibutso rwa Kiziguro ari narwo rukuru mu Karere ka Gatsibo, uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo na Polisi ku rwego rw’akarere.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|