Kinigi: Umututsi wa mbere yicishijwe amabuye mu 1991 (ubuhamya)

Abenshi mu bamenye amateka yaranze icyahoze ari Komini Kinigi, bahafata nk’ahantu hadasanzwe mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside, aho bemeza ko ariho habereye igeragezwa rya Jenoside mu gihugu ndetse Umututsi wa mbere akicwa n’abagore ku itariki ya 26 Mutarama 1991, bamwicishije amabuye.

Mu Kinigi Umututsi wa mbere yicishijwe amabuye mu 1991
Mu Kinigi Umututsi wa mbere yicishijwe amabuye mu 1991

Ngo bwari uburyo bwo kubakanga babereka ko nta bushobozi bafite, ko basuzuguritse, dore ko ngo uwo bahereyeho bica witwa Bagayindiro Ndagijimana Samuel, ngo yari umugabo w’urubavu ruto, interahamwe zanga kumwica ngo ntizamutaho igihe kubera ubuto bwe zimuteza abagore bamwicisha amabuye.

Ubwo bicaga uwo Mututsi, Mukamugema Immaculée wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, umwe mu biciwe umugabo, avuga ko yabyiboneye abagore bica Ndagijimana wari muramu we, aho ngo abo bagore bafashe amabuye bayakubita uwo mugabo kugeza ubwo ashizemo umwuka.

Ati “Mu mwaka wa 1991 mu kwezi kwa mbere ku itariki 26, ni bwo Umututsi wa mbere yishwe hano mu Kinigi, uwo mugabo bamwiciye ahitwa muri Bisate yicwa n’abagore aho bamwicishije ibisongo n’amabuye, yari muramu wanjye. Icyo gihe abagabo bariho barebera turavuga tuti bya bintu byakomeye kuba abagore barimo kwica”.

Arongera ati “Twatunguwe no kubona abagore aribo bakubita amabuye uwo Mututsi kugeza bamumazemo umwuka, ni ibintu tutiyumvishaga kubona abagore bagenzi bacu bakora ibyo, wenda impamvu ari bo batangije Jenoside Ni uko bari bazi ko uwo mugabo atabarwanya. Icyakora babaga bahagarikiwe n’abagabo ariko aba ari bo bakora igikorwa cyo kwica, ari nabwo Abatutsi batangiye kwicwa umusubirizo”.

Mukamugema Immaculée warokokeye Jenoside mu Kinigi atanga ubuhamya bw'ibyahabereye
Mukamugema Immaculée warokokeye Jenoside mu Kinigi atanga ubuhamya bw’ibyahabereye

Rwasibo Jean Pierre, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Musanze, avuga ko ako gace kari muri tumwe twatangirijwemo igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko ubwo bwicanyi bwatewe n’ubuyobozi bubi bwaranze iyahoze ari Komini Kinigi, burangajwe imbere na Burugumesitiri Gasana.

Ati “Uru ni urwibutso rw’umwihariko, nta Mututsi numwe ushyinguye hano wishwe muri 1994, bose bishwe mbere yaho, hari Burugumesitiri Gasana, yari umuntu wanga Abatutsi cyane. Rimwe na rimwe bavugaga ko yabyawe n’umuntu w’Umututsi, kugira ngo agaragaze ko atabyawe nawe, ni we wabarimbuye cyane”.

Rwasibo avuga ko Umututsi wa mbere yishwe mu mwaka wa 1991, afunguwe n’Inkotanyi mu bari bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri bafatwaga nk’ibyitso.

Avuga ko yishwe n’abagore nyuma y;uko interahamwe zari zamusuzuguye kubera ko yari afite igihagararo gito, zimushumuriza abagore bamwicisha amabuye.

Ati “Umututsi wa mbere yishwe ku itariki 26 Mutarama 1991, yitwaga Bagayindiro Ndagijimana Samuel, yari umugabo mugufi, muto muto”.

Arongera ati “Yari amaze gufungurwa mu byitso by’Inkotanyi, ataha ajya kwa muramu we, interahamwe zanga kumwica kuko yari muto, ngo ntibashaka gukoresha intoki zabo ku muntu muto nk’uwo, bamushumuriza abagore ngo abe ari bo bamwica”.

Akomeza agira ati “Abagore bamuteraniyeho bamwicisha amabuye, kugeza ashizemo umwuka”.

Mu gihe ubuyobozi bwa IBUKA mu Murenge wa Kinigi bukomeje gusaba ko hubakwa urwibutso rugezweho kuko aho imibiri ishyinguye ikomeje kunyagirwa, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi buremeza ko mu ngengo y’imari y’Akarere ka Musanze bateganya ko mu mwaka wa 2021/2022 hazakorwa inyigo yo kubaka urwo rwibutso, ku buryo mu mwaka wa 2023 urwo rwibutso ruzaba rwamaze kuzura.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka