Kimihurura: Hari abishwe na mbere y’uko Jenoside itangira bazira kujya kureba Inkotanyi muri CND
Umurenge wa Kimihurura wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu Mirenge yo hagati mu Mujyi, igaragaramo ibikorwa binini by’iterambere, inzego z’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye, ibi bikaba ari nako byari bimeze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu Murenge ni wo uherereyemo Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, yahoze yitwa CND, ari na ho hari hacumbikiwe Ingabo za RPA 600 zari zaje mu butumwa bwo kurinda abanyepolitiki ba FPR Inkotanyi bagombaga kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, nubwo nyuma ubu butumwa bwaje guhinduka, zigahabwa inshingano zo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari itangiye.
Ubwo mu Murenge wa Kimihurura bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tariki 12 Mata 2024, Gatera Aphrodis uhagarariye Umuryango IBUKA muri uwo Murenge ari na ho yari atuye ubwo Jenoside yabaga, yabwiye Kigali Today ko bari baturanye n’ikigo cy’Abajepe (Abasirikari barinda umutekano w’umukuru w’Igihugu). Ku itariki 06 Mata 1994 nijoro indege yari itwaye Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda ikimara guhanuka, hahise hajyaho za bariyeri mu mihanda mu rwego rwo gukumira abashakaga guhungira muri CND.
Muri iryo joro kandi Abatutsi batangiye kwicwa, bahereye ku bayobozi bakuru n’abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwateguraga Jenoside, barimo Ndasingwa Landuald (wari uzwi ku izina rya ‘Lando’ akaba musaza wa Louise Mushikiwabo) bari batuye ahitwaga mu Kiminisitiri.
Abatutsi bari batuye muri ako gace bakomeje kwicwa, by’umwihariko tariki 12 Mata 1994 hicwa abari bahungiye muri IFAK mu kigo cy’Abihayimana cy’Abasaleziyani bari bahizeye umutekano, ariko Ingabo za MINUAR zahabaga zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda zirabatererana zirabasiga, iyo tariki ya 12 Mata ikaba ari na yo muri uwo Murenge bibukaho mu buryo bw’umwihariko.
Bashyize indabo ku kimenyetso cyubatswe ahari icyobo abiciwe muri icyo kigo bajugunywemo, kikaba ari icyobo cyari cyaracukuwe ngo gifate amazi.
Gatera Aphrodis uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Kimihurura avuga ko muri uwo Murenge habaruwe Abatutsi 416 bahiciwe, muri icyo kigo cy’Abasaleziyani ho hakaba hariciwe Abatutsi 71 bari bahahungiye. Hari abandi 17 barasiwe imbere ya IFAK ahagana ku gipangu cyari kikirimo kubakwa cy’uwitwa Rubangura (uzwi cyane muri Kigali) nyuma yo kubakura muri icyo gipangu bari bahungiyemo bakabarasira hanze.
Mbere y’uko Jenoside itangira, abajyaga gusura Inkotanyi muri CND bahuraga n’akaga
Gatera avuga ko Inkotanyi zikimara kugera muri CND,abaturage bo muri Kimihurura n’abandi babaga baturutse hirya no hino bajyaga kuzireba. Interahamwe ngo zabaga ziri mu gasantere no ku kabari kabaga ahubatse Kigali Convention Centre, zicunga cyane cyane Abatutsi bavuye kureba Inkotanyi.
Gatera ati “Iyo wavaga kureba Inkotanyi ugenda n’amaguru, ntabwo warengaga muri ako gasantere. Baragufataga bakakumanura hepfo aho bita i Nyarukombe mu ishyamba ry’Abajepe bakakwicira ahongaho. Hari abantu batatu nibuka bari bavuye i Nyamirambo baje kureba Inkotanyi, barabakurikirana, babafatira muri ako gasantere, umwe bamusukamo peteroli mu matwi, barabamanura bajya kubicira ku muhanda wo hepfo i Nyarukombe.”
Aha muri Kimihurura usibye abayobozi bakuru bari bahatuye, hari ikigo cy’Abajepe, ni na ho hari ibiro bikuru by’ishyaka MRND (hafi y’ahari Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ubu) ryashinzwe na Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda, ryarangwaga no kubiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda, rinashinga umutwe w’Interahamwe wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gatera Aphrodis ashima ko nyuma y’imyaka 30 ishize Inkotanyi zihagaritse Jenoside, ubuzima bwagarutse. Ati “Twishimira ko twongeye kubaho. Twabonye ubuyobozi bwiza buradutabara, ntitwongera kwicwa no gutotezwa. Twishimira kandi ko Leta yashyizeho uburyo bwo gufasha abarokotse Jenoside, badushyiriraho ikigega FARG kibasha gufasha abana b’impfubyi kwiga, abamugajwe n’imihoro n’amahiri bakubiswe ariko bakarokoka baravuzwa, abadafite aho kuba barahabashakira, abashoboye gukora babaha inkunga yo gukora imishinga iciriritse yo kwiteza imbere, abasaza n’abakecuru bagenerwa inkunga y’ingoboka.”
Mu mbogamizi bagihura na zo harimo ikibazo cy’imanza za gacaca zaciwe cyane cyane izerekeranye n’imitungo abayangije batishyura, bamwe bitwaje ko nta bushobozi bafite, ariko hakaba n’abatagaragaza ubushake bwo kwishyura. Gusa bashima Leta ko ishishikariza abangije iyo mitungo kwegera abangirijwe bakabasaba imbabazi, kandi na bo bakaba biteguye kuzibaha mu gihe babegereye bakazibasaba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Ndanga Patrice, ashingiye ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kwibuka Twiyubaka’, yizeza abaturage b’uwo Murenge by’Umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi, kugira ngo ahakiri ibibazo, bafatanye kubishakira ibisubizo.
Ati “Mu myaka 30 ishize urabona ko aho tugeze ari heza, Abanyarwanda babanye neza mu mahoro, nta vangura rigaragara nk’iryadukururiye Jenoside. Rero dufite icyizere ko ejo hazaza hazaba heza cyane kurusha uyu munsi. Abarokotse Jenoside nababwira ngo nibakomere, ibyabaye ntibizongera, kubera ko dufite ubuyobozi bwiza bwimakaje imbere kubanisha Abanyarwanda neza.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|