Kigali: Misa yasubitswe muri Jenoside kubera igisasu barashweho yasubukuwe kuri uyu wa Kabiri

Padiri Uwimana Chrisostome ku itariki ya 13/04/1994 yarimo asomera Misa Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cya Mutagatifu Andereya (Saint Andre) bari kumwe n’abari mu Kiliziya ya Karoli Lwanga iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Iyi Misa ntiyasojwe kuko barashweho igisasu bakwira imishwaro.

Nyamara iyi misa yaje gusubukurwa ku itariki nk’iyi ya 13/04/2021 iba mu mutekano ndetse irasozwa.

Abatutsi barokokeye muri iki kigo bashima cyane Padiri Uwimana Chrisostome kubera uburyo yababaye hafi mu bihe bitari biboroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Padiri Uwimana Chrisostome ashimwa ubumuntu yagaragaje ubwo yarengeraga Abatutsi Interahamwe zashakaga kwica
Padiri Uwimana Chrisostome ashimwa ubumuntu yagaragaje ubwo yarengeraga Abatutsi Interahamwe zashakaga kwica

Padiri Chrisostome yinginze Interahamwe azibuza kumena amaraso y’abantu bari bamuhungiyeho, Ati “Ndabaha amafaranga, mfite inka z’imbyeyi ndazibaha ariko ntimumene amaraso y’aba bantu.”

Nyamara Interahamwe ntizamwumviye, zaranze zirabica.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,muli 1994,basomaga MISA.Ndetse n’Abapadiri bagize uruhare muli Genocide,urugero Padiri Murwanashyaka Winceslas wa Saint Famille,nabo basomaga MISA,barangiza bagafasha abicanyi.Gusa wibaza icyo Misa imarira abantu ukakibura.Ntabwo ishobora guhindura abantu abakristu nyakuli.Usanga ari umuhango gusa.Yezu yatweretse uburyo twahindura abantu.Ni ukubasanga aho bali,tukabigisha bible neza ku buntu,ikabahindura.Niko we n’Abigishwa be babigenzaga.Ntabwo basomaga Misa ya buri munsi.

bitariho yanditse ku itariki ya: 14-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka