Kicukiro: Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, biyemeza kurwanya ivangura n’amacakubiri
Abaturage bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali babarirwa muri 200, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, basobanurirwa byinshi ku mateka yaranze Jenoside muri ako gace, batahana ingamba zo guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Ngombwa Evode, Umukozi wa MINUBUMWE ushinzwe urwibutso rwa Ntarama, ni we wabakiriye abatembereza ahubatse urwo rwibutso, abasobanurira ibyaranze Jenoside muri ako gace ndetse abasobanurira na byinshi mu bigaragara muri urwo rwibutso.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama rwubatse ahahoze Kiliziya Gatolika, Santarali ya Ntarama. Yari yarubatswe n’Abatutsi baciriwe muri ako gace k’i Bugesera, bayubaka kugira ngo bajye bayisengeramo.
Mu gihe cya Jenoside, benshi bayihungiyemo bizeye ko bazaharokokera, ariko barahiciwe tariki 15 Mata 1994. Kuko batari bishwe bose, abarokotse icyo gihe bishwe tariki 19 Mata 1994 bicirwa ku mashuri ya Cyugaro. Abarokotse icyo gitero gikomeye cy’ingabo icyo gihe bahungiye mu rufunzo rwa Cyugaro rwaje kwitwa CND. Icyakora na ho barahiciwe tariki 30 Mata 1994, bicwa n’igitero cyateguwe na Leta yari yikanze ko Inkotanyi zigeze hafi ya Ntarama kugira ngo nizihagera zisange batakiriho.
Urwibutso rwa Ntarama rugabanyijemo ibice bibiri. Hari igice cy’inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari n’igice cy’aho abantu baguye kikigaragaza ibimenyetso by’abishwe n’ibyo bari batunze. Hari imva rusange ishyinguyemo abasaga ibihumbi bitanu bahiciwe. Hari kiliziya yasengerwagamo ubu ibungabungiwemo imibiri micye igaragaza uko Abatutsi bishwe nk’aho bakubitwaga ku mitwe n’abicanyi babitaga inzoka. Harimo amafoto y’abishwe n’imyambaro bambaraga. Hari ibikoresho abishwe bifashishaga basenga, amakayi abanyeshuri bahunganye bakeka ko nibarokoka bazasubira mu ishuri bakiga. Hagaragara n’intwaro abicanyi bataye aho zirimo imihoro, imyambi, inkota,ibyuma, amacumu, ibisongo binjizaga mu myanya y’ibanga y’abagore nyuma yo kubasambanya, ibikoresho byatwarwagamo amasasu (magazines) n’ibindi byo kwica bitandukanye.
Hagaragara n’ibikoresho abahahungiye bitwaje birimo amasafuriya yo gutekamo,ibisorori, amavuta yo gutekesha, ibishyimbo byo guteka, amata y’ifu, n’ibindi.
Hari imva iri ku ruhande ishyinguyemo umubyeyi witwa Umuraza Pelagie. Umugabo we yararokotse, Inkotanyi zimaze kubohora ako gace tariki 14 Gicurasi 1994, asaba Inkotanyi ko zamuha uburenganzira akajya gushyingura umugore we, ariko zimubwira ko yamushyingura aho ku Kiliziya kuko muri icyo gihe batari bizeye umutekano w’ahandi yashakaga kujya kumushyingura. Umutekano umaze kuboneka, hasohotse itegeko ry’uko abazize Jenoside bashyingurwa mu nzibutso. Umugabo we yasabye ko batamutaburura ngo bajye kumushyingura mu mva rusange hamwe n’abandi, aguma ashyinguye aho ku ruhande wenyine. Mu kumwibuka, hibukwa ko yakorewe iyicarubozo kimwe n’abandi babyeyi n’abakobwa benshi. Kubera ko yonsaga akana gato, abicanyi bamuciye amabere, ako kana barakareka ntibakica, baravuga ngo ko kazapfa kazize kubura icyo konka. Nyamara ako kana kaje kurokoka.
Ku rwibutso rwa Ntarama kandi hagaragara agashuri gato abana basengeragamo bakanigishirizwamo ibyerekeranye n’ijambo ry’Imana, bizwi nka Sunday School. Muri ako kazu abana basengeragamo hagaragara amaraso ku nkuta aho abicanyi bakubitaga impinja zikagenda zipfa buhoro buhoro, dore ko bavugaga ko nta mwana bazongera kwica bamutemye cyangwa bamurashe kuko ngo nta masasu bafite yo gupfusha ubusa.
Hirya yaho hari akandi kazu kari igikoni, kari kahungiyemo abantu benshi biganjemo abasaza n’abakecuru. Abicanyi barabatemye baragwirirana, abicanyi bavuga ko nta mwanya bafite wo kureba abatemwe n’abatatemwe, bafata ibiringiti na za matela bazibashyira hejuru barabatwika ku buryo mu bari bahungiye muri ako kazu ntawabashije kurokoka.
Mu buhamya bwa bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kicukiro nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama, bashimiye Inkotanyi zatabaye zigahagarika Jenoside, kuri ubu hakaba harashyizweho n’uburyo bwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo Jenoside itazibagirana ndetse ntizongere kubaho ukundi.
Kwibuka ndetse no kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside kandi ngo bizafasha mu kunyomoza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bagiye kwibukira i Ntarama mu Bugesera bahagarariye abaturage b’Umurenge wa Kicukiro, harimo n’urubyiruko. Rusekampunzi Lin, uhagarariye Umuryango IBUKA mu Murenge wa Kicukiro, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yizeza ko kuba urubyiruko rudasigara inyuma mu bikorwa byo kwibuka ari ibintu bitanga icyizere cy’ahazaza heza hazira Jenoside.
Rusekampunzi yagize ati “Iyo twibuka nk’uku turi kumwe n’urubyiruko bibonera ukuri kw’amahano yabaye, noneho rukarushaho kumva neza za nyigisho Igihugu kibaha zo gukunda Igihugu no guharanira ko gitera imbere no kwirinda ko ibyabaye bitazongera ukundi. Rubyiruko, mufite Igihugu cyiza, mugomba kukirinda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Kavutse Epiphanie, yagarutse ku mpamvu yatumye abaturage b’uwo Murenge bajya kwibukira ku rwibutso rwa Ntarama ndetse n’akamaro k’icyo gikorwa, ati “Kwibuka ni ikimenyetso cyo kubungabunga amateka. Mu baje kwibuka harimo abagabo, abagore n’urubyiruko. Ibyo byiciro byose bigira uruhare mu kuganira n’abana. Rero icyo tubitezeho ni uko ababyeyi igihe baganira n’abana babo ku mashyiga, bazajya basobanurira abana ko ivangura ari ribi kuko nta cyiza ryasize, bababwize ukuri ko amacakubiri atari meza, bababwize ukuri ku bibi byabayeho kugira ngo babyirinde babizi.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro bwaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa b’uwo murenge bagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa, kuko uruhare rwabo rwatumye kigenda neza.
Muri rusange abitabiriye iki gikorwa ni abaturage bagera muri 200 barimo abahagarariye inzego z’abagore, abafite ibikorwa bitandukanye muri uwo murenge, urubyiruko, inzego z’Inama Njyanama y’Umurenge, abakozi bo ku Tugari n’Umurenge bahura n’ibyiciro byinshi by’abaturage nk’abakoresha inteko z’abaturage, abacuruzi n’abahugura abaturage, kugira ngo bajye bakomeza gutanga ubwo butumwa bwo kurwanya ivangura n’amacakubiri mu mahuriro yabo.
Amafoto: Fraterne Rugwizangoga / Kicukiro
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|