Kibeho: Muri Jenoside igikombe cy’amazi cyaguze 1000RWf

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kibeho muri Nyaruguru bavuga ko hari igihe cyageze ubuzima bugakomera ku buryo igikombe cy’amazi bakiguraga 1000RWf.

Iyo Kiliziya ya Kibeho yiciwemo Abatutsi benshi bamwe batwitswe,ubu igice kimwe cyayo ni urwibutso
Iyo Kiliziya ya Kibeho yiciwemo Abatutsi benshi bamwe batwitswe,ubu igice kimwe cyayo ni urwibutso

Ni ubuhamya bwatanzwe na Muzigirwa Laurent, kuwa gatanu tariki 14 Mata 2017, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 23 Abatutsi basaga 29000 biciwe i Kibeho, ku matariki ya 14 na 15 Mata 1994.

Muzigirwa avuga ko Abatutsi batangiye guhungira kuri Kiliziya ya Kibeho kuva ku kuri 07 Mata 1994 no mu minsi yakurikiyeho.

Uko iminsi yagendaga yicuma ngo niko abantu barushagaho kwiyongera kuri iyi Kiliziya kuko bumvaga ariho bashobora kubonera amakiriro.

Muzigirwa avuga ko mu minsi ya mbere byari byoroshye kuko ngo hazaga ibitero bitoya abahunze bakagerageza kwirwanaho bakabisubiza inyuma.

Icyo gihe kandi ngo abahunze bashoboraga kuva mu Kiliziya bakajya kuvoma amazi mu kabande kahegereye ndetse hakaba n’abasubira ku masambu yabo gushaka ibyo guteka.

Muzigirwa avuga ko igitero simusiga cyateye kuri Kiliziya ya Kibeho ku itariki ya 14 Mata 1994 kikica abantu kuva mu gitondo kugera nijoro.

Icyakora ngo hari abantu bari bifungiranye mu Kiliziya imbere bo batishwe kuri uwo munsi ariko nabo gusohoka ntibyari bikibashobokeye.

Abari mu Kiliziya ngo byagezeho bicwa n’inyota, babura amazi yo kunywa kuburyo byagezeho hakaza abantu bakajya babahereza amazi igikombe kikagurwa 1000RWf y’icyo gihe.

Agira ati “Icyo gihe byari bikomeye! Mutekereze namwe ko igikombe cy’amazi cyagurwaga amafaranga 1000 y’icyo gihe, nabwo kandi akabona umugabo agasiba undi! Habereyemo ubucuruzi bukomeye cyane kandi abantu barayatangaga rwose.”

Muzigirwa watanze ubuhamya bw'imibereho y'Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kibeho
Muzigirwa watanze ubuhamya bw’imibereho y’Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kibeho

Bukeye ku itariki ya 15 Mata 1994 ngo nibwo Kiliziya ya Kibeho abicanyi bayitobote bakajya barasa abayirimo banyujije muri ya myenge. Ariko nabwo ntibabasha kubica bose bafata umwanzuro wo kubatwikiramo, maze Kiliziya barayitwika.

Muzigirwa avuga ko n’ubwo muri Jenoside Abatutsi batotejwe bakicwa ndetse bakanabaho ubuzima bubi, abarokotse bashimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko ubu abarokotse n’ubwo batakwibagirwa ubwo buzima babayemo, ariko ngo bamaze kwiyubaka kandi bakomeje urugamba rwo kwiyubaka kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tuzahora tubibuka.Kibeho we genda wabonye amahano,ahari ahatagatifu hari hahindutse kwa sekibi pe!!!Hari igihe ntekereza ko ari njye ngenyine wavuyemo ariko iyo numvise ko hari abandi babashije gusohoka hariya hantu,mbona ukuboko kw’Imana.

Agasaro yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka