Kibeho: Bababeshyeye kuroga igikoma kugira ngo babone uko babica

Zigirumugabe Theophile wigaga mu ishuri rya GS Marie Marci Kibeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari naho yarokoye, avuga ko ubwicanyi bwabereye muri iri shuri bwakozwe na bagenzi babo biganaga ndetse n’abarimu babigishaga.

Zigirumugabe Theophile avuga ko babeshyeye abanyeshuri b'Abatutsi ko baroze igikoma bagamije kubica
Zigirumugabe Theophile avuga ko babeshyeye abanyeshuri b’Abatutsi ko baroze igikoma bagamije kubica

Yabivuze mu buhamya yatanze kuri uyu wa 07 Gicurasi 2017, mu muhango wo kwibuka abari abanyeshuri, abarezi n’abakozi bo mu bigo bya GS Marie Merci Kibeho, GS Mere du verbe yahoze yitwa ecole des lettres, ndetse na Gs St Paul yahoze yitwa EP de Kibeho.

Muri ubu buhamya Zigirumugabe avuga ko muri iri shuri kuva mu myaka ya 1990, hahoraga imyigaragambyo yategurwaga n’abari abanyeshuri bakuru icyo gihe.

Iyi myigaragambyo ngo yabaga igamije kubiba urwango mu banyeshuri b’Abahutu, kugira ngo bange bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Imyigaragambyo ngo yakomeje kujya iba akenshi, kugeza no ku yabaye muri 1994 mu kwezi kwa Werurwe, igatuma ishuri rihagarikwa mu gihe cy’ukwezi, abanyeshuri bagasubira mu miryango yabo.

Nyuma y’ukwezi bamaze mu miryango yabo Zigirumugabe avuga ko ngo baje kugaruka mu gihe abandi bari mu biruhuko bya Pasika muri Mata 1994, kugira ngo barihe ukwezi bari bamaze batiga bazabashe kugendana n’abandi.

Muri iyo minsi ngo ni bwo Jenoside yatangiye hirya no hino mu gihugu, gusa mu ishuri rya Marie Merci Kibeho ho ngo ubwicanyi ntibwahita butangira kuko bwahageze tariki ya 07 Gicurasi 1994.

Abanyeshuri biga muri aya mashuri uko ari atatu ubu bahize kunga ubumwe kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi
Abanyeshuri biga muri aya mashuri uko ari atatu ubu bahize kunga ubumwe kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi

Abanyeshuri b’Abahutu babeshyeye Abatutsi ko baroze igikoma bagamije kubica

Zigirumugabe avuga ko kugira ngo babavangure n’abatarahigwaga, mu ishuri hadutse igihuha cy’uko abanyeshuri b’Abatutsi baroze igikoma, maze abari Abahutu bahungira mu ishuri bari baturanye ryitwaga “Ecole des Lettres”.

Ibi ngo kwari ukugirango babashe kubavangura maze Abatutsi bahigwaga babone uko batangira kwicwa.

Yongeraho ko nyuma gato ngo Abahutu bari bahungiye muri “Ecole des lettres” baje kuvuga ko batahunga ishuri ryabo kandi ataribo bateje ikibazo.

Ati” Bahise bafata umwanzuro wo gusubira muri Marie merci batangira kwica bagenzi babo b’Abatutsi bafatanije na bamwe mu barimu batwigishaga.”

Ibi ngo bigaragaza ko uko guhimba ikinyoma cy’uburozi mu gikoma, byari bigamije gushyira mu bikorwa gahunda y’ubwicanyi bwari bwarateguwe gukorerwa Abatutsi bigaga muri Marie Merci.

Bamwe mu bakoze ubu bwicanyi ngo barakidegembya

Mu buhamya bwa Zigirumugabe avuga abarokokeye muri iri shuri bakibabazwa no kuba hari bamwe mu bayigizemo uruhare bakidengembya.

Avuga kandi ko banababazwa no kubona hari abatarahigwaga babonye ibyabereye aho, ariko badatanga amakuru kugira ngo bimenyekane ababigizemo uruhare babibazwe.

Ati” Twe tuza hano buri mwaka tukibuka, tugatanga n’ ubuhamya, ariko benshi mu bagize uruhare muri ubu bwicanyi baraho baridengembya.

Twifuza ko habaho n’ikusanyamakuru kuko abantu benshi barahari, izo nama zakorwaga bareba, ayo makuru bayatanga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yanenze abihaye Imana bayoboraga amwe muri aya mashuri, batagize umutima wo gukiza abayigagamo n’abayakoragamo bahigwaga.

Mayor Habitegeko avuga ko Abagize uruhare muri Jenoside bitinde bitebuke bazabibazwa
Mayor Habitegeko avuga ko Abagize uruhare muri Jenoside bitinde bitebuke bazabibazwa

Uyu muyobozi ariko avuga ko uwo ari we wese wagize uruhare muri jenoside agomba kubiryozwa,cyane ko ari icyaha kidasaza.

Yasabye abafite amakuru ku byabereye muri Marie Merci kuyatanga, kugira ngo abahaguye n’imiryango yabo bahabwe ubutabera.

Ati”Nta rujijo rurimo, ntawe uri hejuru y’amategeko. Ubutabera ku bana baguye hano byanze bikunze bakwiye kubuhabwa.”

Muri aya mashuri uko ari atatu ubu hamaze kumenyekana abantu basaga 200 bazize jenoside barimo abayigagamo, abayigishagamo ndetse n’abakoragamo indi mirimo, gusa ibikorwa byo gukomeza gushakisha abandi nabyo birakomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka