Kesho: Interahamwe zabeshye abasirikare ko zatewe n’inyenzi zihururiza Abatutsi
Kugira ngo abatutsi bo ku musozi wa Kesho ho mu murenge wa Muhanda akarere ka Ngororero bicwe, hitabajwe abasirikare babeshywe ko hari Inkotanyi zihishe mu myobo.
Kesho ni umusozi ukikijwe n’indi misozi ibiri minini, ku rundi ruhande hakaba umugezi wa Giciye.
Abatutsi baharokoke bavuga ko bakunze guhungira kuri uwo musozi kuva mu mwaka w’1990.
Makuza Gerard ati "Aha twagize intambara zikomeye kuva mu 1990, ariko iyo twatotezwaga twazaga aha kuri aka gasozi tukirwanaho ku buryo ibitero byinshi byagendaga nta muntu byishe. Imiterere y’uyu musozi yaradufashaga cyane".
Ibi ngo byatumye interahamwe zihuruza abasirikare kuko zabonaga bazongera bakazinesha.
Havugimana Sammuel Songa avuga ko ngo abasirikare babeshywe ko kuri uwo musozi hariho inkotanyi zifite imbunda.
Ati "Uwitwa Ryaribu wari diregiteri w’uruganda rw ‘icyayi rwa Rubaya niwe wazanye abasirikare afatanyije n’izindi Nterahamwe hamwe na Bazubahande Ignace wari burugumesitiri wa komini Gaseke.
Baragiye babwira abasirikare ko kuri kano gasozi hariho inyenzi zihishe mu myobo zifite imbunda arizo zituma abaturage baneshwa ».
Icyo gihe kandi, ngo kuba umurambo wa habyarimana wari wahungishirijwe muri urwo ruganda hamwe na guverinoma yari yariyise iyabatabazi, ngo byatumye abasirikare baba benshi ndetse n’urwango rw’abahutu ruriyongera.
Ikindi ngo cyatumye bamwe mu bahutu bahishaga abatutsi babireka, ngo ni urwango bigishijwe mu ijambo ryavuzwe na Leon Mugesera, abwira abahutu ko umwanzi wabo ari umututsi.
Kuri uyu wagatatu tariki 12 Mata 2017 naho hibutswe ku nshuro ya 23 Abatutsi 1417 biciwe ku gasozi ka Kesho.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba alphonse Munyantwari yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’abaturanyi babo kubaka ubumwe no kwisubiza agaciro bari barambuwe.
Ati « ubu twaje guha agaciro abacu bakambuwe bakicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi. Duhaguruke twihe agaciro natwe twanga icyadusubiza inyuma nk’uko perezida wa Repubulika ahora abidusaba ».
Guverineri Munyantwari kandi yasabye abazi ahaba hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro gutanga amakuru nayo igashyingurwa.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NAMAHANO TUZAHORA TUBUKA
Tuzababera aho mutari babyeyi gusa ntibizongera
TUZAHORATUBIBUKA
Babyeyi nshuti bavandimwe mwashwe urw’agashinyaguro nta cyaha muregwa.abasigaye twizera ko tuzahurira mu ijuru kwa Jambo we uzi akarengane umwana we yagize abambwa ku musaraba azira ubusa.