Kazo: Amafaranga 100 batangaga mu cyunamo yavuyemo inka eshanu baziremera abarokotse batishoboye

Abatuye umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma barishimira uburyo agaseke ko mu cyunamo cya Jenoside cy’uyu mwaka wa 2014 kitabiriwe kugera ubwo havuyemo miliyoni imwe n’ibihumbi 200 yaguzwe inka eshanu zaremewe abarokotse Jenoside batishoboye.

Mu muhango wo gushyikiriza izo nka abarokotse batishoboye batoranijwe na komite yabo muri uyu murenge, abahawe izo nka bashimye cyane ubufatanye n’urukundo bikomeje kuranga Abanya-Kazo.

Uwimana Judith, umwe mu bahawe iyi nka yavuze ko ashima ko uku gutanga inka bihuye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwibuka no kwiyubaka kuko inka ngo bahawe izababera intangiriro yo kwiyubaka.

Yagize ati “Bayobozi namwe baturage bo mu murenge wa Kazo ni mwihe amashyi kuko iki gikorwa ari icyurukundo mwagezeho ndetse nanjye ndimo. Izi nka zavuye mu Banyakazo bose igiye kumbera fondasiyo yo kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda.”

Murenzi Emile uhagarariye abarokotse Jenoside mu murenge wa Kazo, mu ijambo rye yavuze ko kuba agaseke karitabiriwe kugera aho havamo inka eshanu, byerekana ko abantu bose babari inyuma ko babafasha kugirango n’abarokotse batere imbere nyuma yo guca mu bihe bikomeye bya Jenoside aho batakaje abantu n’ibintu.

Imwe mu nka zavuye mu mafaranga abaturage b'umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma batanze mu gihe cyo kwibuka.
Imwe mu nka zavuye mu mafaranga abaturage b’umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma batanze mu gihe cyo kwibuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue, atangiza igikorwa cyo gutanga izi nka yavuze ko igihe cy’icyunamo cyagenze neza ndetse ko ibiganiro byitabiriwe neza n’agaseke karitabirwa cyane.

Asobanura aho amafaranga yaguze inka yaturutse yavuze ko amafaranga yabonetse yavuye mu igiceri cya 100 abenshi mu baturage bagiye bitanga bashyigikira agaseke mugihe cy’icyunamo. Akomeza avuga ko hari n’abatanze arenzeho bitewe nuko bifite.

Yagize ati “Ndibaza ko nta muntu ubukungu bwahungabanye ngo nuko yatanze igiceri cy’100 Rwf. Umusaruro w’icyo giceri nguriya ziriya nka zavuyemo.No mu muco wa kera uwakugabiye inka ni ikimenyetso cy’urukundo nta wundi muterankunga wavuye ahandi; ni mwebwe.”

Umuhango wo gutanga izo nka wabanjirijwe no kujya gusura zimwe mu zari zatanzwe mu mwaka ushize wa 2013 nazo zari zavuye mu gaseke ko mu cyunamo maze nkuko byagaragaye zari zifashwe neza ndetse zarabyaye bari kunywa amata zikamwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka