Kayonza: AVEGA yijeje abagizwe incike na Jenoside ko batazigera baba bonyine
Umuryango AVEGA uhuza abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 wijeje abagizwe incike n’iyo Jenoside bo mu mirenge igize iyari Komini Rukara ko batazigera baba bonyine.
Ibi Umuyobozi wa mbere wungirije wa AVEGA, Mukayirera Grâce, yabivuze tariki 23 Gicurasi 2015 ubwo wibukwaga abazize Jenoside mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, anahumuriza abagizwe incike n’iyo Jenoside.
Kuva mu mwaka w’2013, umuryango wa AVEGA watangiye igikorwa cyo kwita ku bagizwe incike na Jenoside ku buryo bw’umwihariko. Bamwe muri izo ncike ubu bafite ubumuga n’ubundi burwayi budakira batewe na Jenoside ku buryo bitarashoboka kubonera ibisubizo ibibazo byose bafite.

Gusa umwe muri bo witwa Mukagatera Juliette avuga ko bashimira leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho ingamba zo kubavana mu bwigunge, bakifuza ko umukuru w’igihugu Paul Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda.
Mu magambo yuje amarangamutima, yagize ati “Ndashimira leta y’Ubumwe, perezida Imana izamuduhe akomeze atuyobore anatureberere. Rwose iyaba twamubonaga ngo tuzamushimire tumureba”.
Abo babyeyi bagizwe incike na Jenoside baremewe bahabwa ibiribwa n’imyambaro. Umuryango wa AVEGA wasabye ubufatanye bwa buri wese mu guhangana n’ibibazo bahura na byo, unabizeza ko hari gahunda yo kubaba hafi ku buryo bazasaza neza.

Umuryango wa Unity Club Intwararumuri unafatanya bya hafi na AVEGA washimye intambwe incike za Jenoside zimaze gutera zibikesha ubufasha bwa AVEGA.
Minisitiri Stella Ford Mugabo wavuze mu izina ry’umufasha wa perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, uyobora Unity Club Intwararumuri, yavuze ko uyu muryango uzakomeza gushyigikira AVEGA kugira ngo imibereho y’abagizwe incike na Jenoside ikomeze kuba myiza.
Mu Karere ka Kayonza hari abanyamuryango ba AVEGA 384. Abagera kuri 64 bafite uburwayi budakira batewe na Jenoside, naho 17 bakaba ari incike.
Umuhango wo kubafata mu mugongo wabanjirijwe n’igitambo cya misa yo gusabira abazize Jenoside ndetse no guha icyubahiro imibiri isaga ibihumbi umunani y’abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Karubamba.




Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bakoze neza gukomeza gufasha aba bacitse ku icumu batishoboye