Kayonza: Abisilamu bahagurukiye ubutagondwa bushobora gukurura ubwicanyi

Ubuyobozi bwa Isilamu mu Karere ka Kayonza n’abayobora imisigiti yo muri ako karere bavuga ko biyemeje guhangana n’abigira intagondwa.

Aha bari ku rwibutso rwa Gisozi birebera n'amaso yabo amateka ya Jenoside n'ingaruka zayo.
Aha bari ku rwibutso rwa Gisozi birebera n’amaso yabo amateka ya Jenoside n’ingaruka zayo.

Babivuze nyuma y’uko hari bamwe mu rubyiruko rw’abayisilamu muri iyi minsi rwagaragaweho ubutagondwa n’ubuhezanguni hirya no hino mu Gihugu, bamwe bakanabyemera kandi bagafungwa, nk’uko bitangazwa na Sheikh Nshimiyimana Mubaraka uhagarariye abayisilamu mu Karere ka Kayonza.

Yagize ati “Mu idini yacu ya Isilamu tumaze iminsi dufata abantu cyane cyane b’urubyiruko bagaragaraho kutumvikana n’abaturage batari abayisilamu bakanafungwa.”

Akomeza avuga ko ibyo byose bizana impagarara mu baturage kandi bishobora kuganisha ku bwicanyi cyangwa Jenoside. Avuga ko ari yo mpamvu bashaka gukumira ibikorwa nk’ibyo bibi, bigisha abayisilamu bagenzi babo kwirinda icyavutsa umuntu ubuzima n’uburenganzira.

Nyuma yo gusobanurirwa ingaruka mbi za Jenoside Abisilamu b'i Kayonza bahagurukiye ubutagondwa bushobora gukurura ubwicanyi.
Nyuma yo gusobanurirwa ingaruka mbi za Jenoside Abisilamu b’i Kayonza bahagurukiye ubutagondwa bushobora gukurura ubwicanyi.

Nyiraneza Mariamu ushinzwe iterambere ry’abayisilamukazi mu Karere ka Kayonza basaga 1000, nawe avuga ko biyemeje kwamaganira kure ibikorwa by’ubutagondwa.

Ati “Ibikorwa by’ubutagondwa byagiye bigaragara muri iyi minsi kandi ibyo byose bishobora kuganisha ku bwicanyi,kandi muri korowani handitsemo ko kwica ari icyaha gikomeye.”

Kubera inyungu z’abaturage n’Igihugu ngo bakaba barahagurukiye bashize amanga kurwanya abashaka kwigira intagondwa.”

Sheikh Nshimiyimana Mubaraka avuga ko bagiye gukumira no kurwanya ubutagondwa ngo kuko nabwo bushobora gukurura ubwicanyi.
Sheikh Nshimiyimana Mubaraka avuga ko bagiye gukumira no kurwanya ubutagondwa ngo kuko nabwo bushobora gukurura ubwicanyi.

Avuga ko mu Karere ka Nyagatare n’ahandi muri uyu mwaka hafunzwe abayisilamu benshi b’urubyiruko kubera ubutagondwa bazira ko bapfobyaga bagenzi babo batari abayisilamu babita abakafiri bisobanura abahakanyi.

Akomeza avuga ko ibyo byose ari ibikorwa by’ubutagondwa n’ubuhezanguni bibangamira abaturage n’umutekano w’Igihugu.

Mbarubukeye Abou Bakar imamu w’umusigiti wa Gahini ashingiye ku ngaruka za Jenoside yakozwe n’abaranzwe n’amacakubiri. Yiyemeje ko we na bagenzi be bagiye gushishikariza abo bayobora kurangwa n’ibikorwa by’urukundo, birinda kandi kuba intagondwa bagakundana hagati yabo batitaye ku idini.

Kuba imamu bayobora imisigiti hafi ya bose 95% ari urubyiruko bakaba barasobanuriwe amateka mabi ya Jenoside n’ingaruka zayo, ngo bizabafasha kwigisha abo bayobora kwirinda ibikorwa by’ubutagondwa n’ubuhezanguni bituruka ku macakubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Gedeon ndabona ntacyo nagusubiza ubwo se uvuze iki koko. ntaho utaniye nuwaguye muri wc kabisa.

kassa yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Nkunda gusesengura ABASLAMU,nkiga History yabo.
Ejobundi nagiye kuli Google,nsanga MUHAMADI,chef w’abaslamu,yaratunze abagore 13,udashyizemo inshoreke nyinshi cyane yali afite(concubines).Abagore benshi yarongoraga,yabaga amaze kwica Family zabo abahora ko batari ABASLAMU.MUHAMADI yali umurwanyi ukomeye.Yicaga umuntu wese wangaga kuba UMUSLAMU.Yari atandukanye cyane na YESU.YESU,nubwo yali umusore mwiza cyane,ntabwo yigeze asambana kandi yigishaga urukundo,ndetse adusaba gukunda abanzi bacu (Matayo 5:44).Impamvu ABASLAMU bakunda intambara n’abagore,nuko bigana chef wabo,MUHAMADI.Reba ukuntu bicana hagati yabo muli Syria,Yemen,Somalia,Libya,Nigeria,etc...

MAZINA Gedeon yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Muvandimwe Gedeon @ Ndagushimiye kuba ugaragaje ibitekerezo bikurimo, Abanyarwanda bazi neza Islam ndetse n’umutima wawe uhaye ibitekerezo byawe kuvuga ibinyuranye kure cyane n’Inkuru tubona aha!

Ubutagondwa ubwicanyi ndetse n’Imyemerere ya ngombwa urasa naho utabizi! Uretse kuba wakwandika ibi ntanaho wasanga hari umuntu ufite ubwenge wavuga nk’Ibi ubutaha! Ntuzongere kuvuga amagambo atarimo ubwenge nm’Aya! Ubu uramutse ugiye kuri Google wahavana makuru ki ku gihugu cyacu U Rwanda?. Wowe uvuga ibi hari benshi bameze nkawe batananirwa kwandika nk’Ibyo uvuze.

Ibrahim yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Umusubije neza Amahoro y’Imana abane nawe

akana yanditse ku itariki ya: 7-07-2017  →  Musubize

Ubabajwe gusa nuko GEDEON avuze IDINI yanyu.Ntacyo yavuze kitari cyo.Nawe jya muli Site yose ushaka,urasanga MUHAMADI ariko yakoraga.Yali umurwanyi,agakunda n’abagore.Namwe ubwanyu murabyemera.

KAMANA Onesiphore yanditse ku itariki ya: 7-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka