Kayonza: Abanyamahanga ntibitabira gahunda zo kwibuka uko bikwiye

Abanyamahanga batuye mu Rwanda ngo baba badakunze kwitabira gahunda zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko bikwiye; nk’uko byavugiwe mu nama ya nyuma itegura gahunda zo kwibuka Abazize Jenoside mu karere ka Kayonza.

Hari abitabira gahunda zo kwibuka abandi ntibazitabire, gusa rimwe na rimwe ngo n’abagerageje kuzitabira ntibazitabire zose uko zateganyijwe.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu banyamahanga baba batitabira gahunda zo kwibuka kubera ko batumva ururimi rw’Ikinyarwanda rukoreshwa mu gihe cyo kwibuka, nk’uko umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mu turere twa Kayonza na Rwamagana, Butoto Jean yabivuze.

Butoto Jean, Mutesi Anita na Munyabuhoro Ignace uyobora IBUKA mu karere ka Kayonza.
Butoto Jean, Mutesi Anita na Munyabuhoro Ignace uyobora IBUKA mu karere ka Kayonza.

Yasabye ko hazafatwa izindi ngamba kugira ngo n’abo banyamahanga bazajye bitabira gahunda zo kwibuka kuko ari gahunda zireba abaturarwanda bose muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anita, yibukije ko gahunda zo kwibuka zirangira ku isaha ya saa yine z’ijoro nk’uko byemejwe na guverinoma. Yasabye ko iyo saha yazubahirizwa uko bikwiye kugira ngo hatagira igihungabanya umutekano w’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka.

Cyakora anavuga ko ngo hari ubwo iyo saha ya saa yine ishobora kuzahinduka igihe bigaragaye ko hari abantu baje mu karere ka Kayonza kwibuka baturutse kure.

Bamwe mu bitabiriye inama ya nyuma yo gutegura gahunda zo kwibuka Abazize Jenoside ku nshuro ya 19.
Bamwe mu bitabiriye inama ya nyuma yo gutegura gahunda zo kwibuka Abazize Jenoside ku nshuro ya 19.

Mu gihe byagaragara ko nta bundi buryo bwo gutaha bafite bashobora kuzemererwa kurenza iyo saha, ariko bakabivuga kare kugira ngo inzego z’umutekano zibimenyeshwe barindirwe umutekano wa bo, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza akomeza abivuga.

Ibyo ariko ntibukuraho ko mu mirenge gahunda ya saa yine igomba kuzubahirizwa kuko ariyo saha yemejwe na Guverinoma. Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kayonza bizatangira ku cyumweru tariki 07/04/2013 kimwe n’ahandi hose mu gihugu.

Biteganyijwe ko insengero zose zizaba zarangije gahunda z’amateraniro saa tatu za mugitondo kugira ngo abayoboke b’amadini bakomerezeho imihango yo gutangiza gahunda zo kwibuka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka